17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Abanyarwanda barasabwa kwirinda kuzigama amafaranga yabo aho atabyara andi

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 04-10-2019 saa 20:36:43

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushizwe guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda, Eric Rwigamba, yatangaje ko umuco wo kwizigama Abanyarwanda bagenda bawumva ariko nanone bagikeneye kumenya uburyo nyabwo bwo kwizigama hagamijwe ishoramari, bitandukanye n’uburyo benshi basanzwe bumva ko bizigamye.

Yabitangaje mu biganiro byahuje abahanga mu by’ishoramari n’ubukungu, abarimu n’abanyeshuri muri za kaminuza, abashakashatsi n’abo mu nzego za Leta zifite aho zihuriye no kuzamura ubukungu bw’Igihugu binyuze mu kwizigama.

Ni ibiganiro byateguwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’ihuriro ry’inzobere mu rwego rw’ubushakashatsi mu by’ubukungu (EPRN Rwanda), hagamijwe gushaka uburyo bukwiye bwo gutuma ubwizigame buzamuka ku gihugu no ku banyarwanda.

Rwigamba yabwiye itangazamakuru ko kwizigama mu Rwanda ari urwego rumaze gutera intambwe nziza, ashingiye kuri raporo yakozwe mu 2015 n’Ikigo k’Ibarurishamibare NISR, igaragaza ko 86% by’Abanyarwanda bizigama, mu buryo butandukanye.

Ati “Ariko ikigaragara iyo ubonye intego Igihugu twihaye mu rwego rwo kubona ubwizigame buhagije bwatuma tugera ku ntego y’ishoramari dukeneye mu gihugu, turacyari hasi. Urugero mu kerekezo cya 2020 twavugaga ko tugomba kugira ubwizigame bwa 20% bushobora kutugeza ku ishoramari rya 30% ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Ikigaragara rero Abanayarwanda, Leta n’abantu bikorera ku giti cyabo batangiye kwitabira ubwizigame ariko ruracyari urugendo niba dushaka kugira ngo tugere ku ntego y’umuvuduko w’ishoramari dukeneye.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo urwo rugendo rugerweho, hagomba kubanza guhinduka uburyo abanyarwanda bizigama. Ati “Ikigaragara, igisabwa ubu ni uburyo abanyarwanda bizigama; urugero ndi buguhe, niba wizigamiye amafaranga ukayaguramo ubutaka buri ahantu nta kintu bukoreshwa, bisobanuye ko ubwo butaka nta musaruro burimo gutanga. Ntabwo butanga akazi, ntabwo bwunguka; ni ukuvuga ko rya terambere ry’Igihugu dushaka ubwo bwizigame bwawe washyize mu butaka ahantu ntabwo burimo kudufasha kugira uruhare rwaryo.

Ikindi iyo ufashe umuntu akubaka inzu ya miriyoni 100, iyo nzu akaba ayiryamamo we n’umuntu bashakanye, iyo nzu nta musaruro irimo gutanga kandi miriyoni 100 zishobora gutanga akazi ku banyarwanda benshi. Ngira ngo ikirimo gusabwa ubu cyangwa ik’ingenzi tugomba gukora twese dufatanyije nk’Igihugu, nk’abanyarwanda, abikorera kugiti cyabo, ni ukureba uburyo abantu bizigama mu buryo buganisha mu gushora. Iyo wizigamye ugashora ikintu kikabyara andi mafaranga ni bwo bukire, iyo wizigamye mu mushinga ugatanga akazi ba bantu batari bafite uburyo bwo kwizigama baba babonye akazi.”

Umuyobozi Mukuru w’ikigo EPRN, Kwizera Seth, yavuze ko bateguye ibyo biganiro bamaze kubona ko kugira ngo Igihugu gitere imbere, cyangwa n’umuntu ku giti ke, bigomba imbaraga utari ufite.

Ati “Kugira ngo Igihugu kihute mu iterambere, giteganya ko hari ibyo cyakora mu myaka iri imbere byisumbuye ku byo cyakoze. Kugira ngo rero babone amafaranga azabikora, ni uguteganyiriza ejo hazaza.

Twaravuze tuti noneho niba hari imishinga minini cyane muri gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma NST1 (2017-2024), turagira gute ngo tubone imbaraga zizabikora. Nta kundi twabikora; dushobora guhanga amaso ku mafaranga azava hanze muri Banki y’Isi, mu nguzanyo n’ibindi, ariko bibaye byiza twakwizigamira imbere mu gihugu ibyo tubonye kugira ngo tubashe kuzakora byinshi bivuye mu musaruro w’imbere mu gihugu.”

Na we yashimangiye ko kwizigama kwaba kwiza ari ukubika amafaranga ahantu azazamura inyungu kuko kubika amafaranga atabyara andi ntacyo byaba bimaze.

Inzobere mu by’ubukungu akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Manitoba yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prof. John Serieux, yavuze ko kugira ngo hazamurwe n’ubwizigame bwinshi ku baturage, hakenewe ikigega cyangwa banki itera inkunga ubuhinzi kuko bukorwa n’abantu benshi kugira ngo abahinzi babone ayo gukemuza ibibazo byabo banabashe kwizigama.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye ibyo biganiro, bagaragazaga ko hakenewe no gutekereza cyane ku rubyiruko rutari ruke rutarabona imirimo ituma babasha gukora bakabona icyo bazigama kuko kwizigama kose Igihugu gikeneye kuzaba kwiza mu gihe abakiri bato ari bo bazaba bafite ubwizigame buhagije bakabasha gukora ishoramari bagifite intege.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.