Abanyarwanda barasabwa kurinda no gusigasira  ibimenyetso bya Jenoside

Yanditswe na UHORANINEMA ANITHA

Ku ya May 11, 2018

Umushinjacyaha mukuru wungirije Mukagashugi Agnes yasabye Abanyarwanda kurinda no gusigasira ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abayobozi ba UNILAK n’ab’inzego nkuru z’igihugu bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yabivugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Kaminuza ya UNILAC ishami rya Kigali ejo hashize  tariki 10 Gicurasi 2018.

Mukagashugi yavuze ko Abanyarwanda bose muri rusange bakwiye kwita ku bimenyetso bya Jenoside kugira ngo n’abazavuka mu myaka izaza bazamenye amateka y’igihugu, urubyiruko narwo rukaba rukwiye  gufata iya mbere mu gusura inzibutso za Jenoside kugira ngo bage bareba ndetse banasobanukirwe by’ukuri ibyabaye mu Rwanda.

Yagize ati: “Ni ngombwa kurinda ibimenyetso bya Jenoside kuko bifasha gukumira Jenoside burundu, ikindi kandi bituma abanyeshuri biga amateka neza bakayasobanukirwa kuko baba babona n’ibimenyetso, abanyeshuri barasabwa gukunda kureba filimi no gusoma ibitabo bivuga kuri Jenoside, kandi bakunde no gusura inzibutso”.

Gasanabo J. Damascene Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ububikoshakiro kuri Jenoside yavuze ko bumwe mu butumwa CNLG yateguye muri iyi iminsi harimo gusobanurira abantu impamvu ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikwiye kubikwa.

Yavuze ko ibimenyetso bya Jenoside hari ibifatika n’ibidafatika. Ibifatika harimo inzibutso, nk’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata iyo uhageze ubona imyenda, inkweto, amashapure, amafoto, intwaro, inzandiko, n’ibindi. Iyo ugeze mu nkiko uhasanga inzandiko zitandukanye zigaragaza ko mu Rwanda habaye Jenoside, abarokotse Jenoside bagifite ingaruka zigaragara, ibi byose n’ibimenyetso bifatika bya Jenoside bikwiye gusigasirwa. Ibidafatika harimo ubuhamya (Amajwi n’amashusho), filimi mbarankuru.

Gasanabo agaragaza ko akamaro ko kurinda ibi bimenyetso icya mbere ari ukugira ngo uzakora ubushakashatsi mu myaka izaza azabone ibimenyetso bifatika bigaragaza koko ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda binatume babasha guhangana n’abantu bagambiriye gupfobya no guhakana Jenoside.

Yakomeje avuga ko ibimenyetso byose muri rusange bikwiriye kwitabwaho ari yo mpamvu CNLG ifatanyije n’izindi nzego za Leta bashyira ingufu mu kubibungabunga cyane cyane nk’inzibutso. Hari inzibutso 8 zitabwaho na CNLG harimo Urwibutso rwa Murambi, Urwibutso rwa  Kigali, Urwibutso rwa Bisesero, Urwibutso  rwa Ntarama, Urwibutso rwa Nyarubuye, Urwibutso rwa Nyange, Urwibutso rwa Rebero n’ Urwibutso rwa Nyamata. Izindi nzibutso zisigaye zikitabwaho n’uturere.