Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Abanyarwanda barasabwa kugura ibitabo nk’uko bagura ibindi bicuruzwa

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 21-05-2019 saa 17:04:30
Nyirabahizi Beatha, ukuriye inkoranyabitabo y'igihugu by'agateganyo, asanga buricmunyarwanda akwiye kugura igitabo nk'uko ajya kugura ibindi bicuruzwa ku isoko, mu rwego rwo kubaka umunyarwanda usobanukiwe (Foto Samuel M)

Minisiteri y’Umuco na Siporo yatangaje ko uruhare runini rwo guteza imbere umwuga w’ubwanditsi uri ku basomyi, bityo Abanyarwanda bashishikarizwa kugura ibitabo nk’uko bajya mu iduka cyangwa ku isoko kugura ibindi bicuruzwa.

Byashimangiwe n’umuyobozi w’Agateganyo w’inkoranyabitabo y’Igihugu, Nyirabahizi Beatha, ubwo yafunguraga imurikabitabo ku nshuro ya gatatu, ririmo kubera i Remera kuri Petit Stade, ahahuriye abanditsi b’ibitabo by’ingeri zose, abafite inzu zitunganya ibitabo, abanyabugeni mu bitabo n’imiryango nterankunga mu burezi, ku nsanganyamatsiko igira iti, “Munyarwanda andika, ubumenyi bwawe bukugeze ku bukungu”.

Nyirabahizi, yavuze ko abanditsi bahora basabwa kwihuriza hamwe bakareba icyarushaho kubateza imbere kandi hari abatangiye kujya muri iyo nzira, ariko ku ruhande rw’abasomyi, abagura ibitabo ari nabo banyarwanda n’abaturarwanda na bo hari uruhare runini bafite ku mwuga w’ubwanditsi kuko ari bo shingiro.

Ati “Turanashishikariza n’Abanyarwanda bose ko bagira umuco wo kugura ibitabo nk’uko bagura ibindi bicuruzwa; kuko abanditsi nibandika ibitabo ntibicuruzwe, ntibigurwe ntibazabasha kongera kugira umwete wo kubyandika, bazajya babifata nk’umurimo bakoze wiyongera ku wundi kandi bagombye kuwufata nk’ubundi bucuruzi, bikaba ari ikintu kibatunga bakiteza imbere.”

Akomeza avuga ko Minisiteri y’Umuco na siporo nayo izakomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga mu gushishikariza abana kwandika bakiri bato, binyuze mu marushanwa aba mu bigo by’amashuri, no gushyiraho ingamba zituma umuco wo kwandika n’uwo gusoma ugera hirya no hino mu gihugu.

Bamwe mu bana batsinze amarushanwa yo kwandika ibitabo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka wa 2018, bagaragarije abandi ibitabo banditse, banabereka ko kwandika bidasaba ko umwana aba yaravutse ukundi.

Uwimana Justine, wo mu karere ka Huye, yanditse igitabo kivuga ku mwana w’umukobwa Uwamahoro, wabaye intangarugero mu bandi akora ibikorwa byiza bifasha bagenzi be biganaga.

Umuryango w’Abanditsi b’ibitabo by’abana, RCBO, wagaragaje inzira ndende igitabo kinyuramo kugira ngo kigere mu ntoki z’umusomyi, unasaba ko igikorwa cyo guhuza abanditsi nk’iryo murikabitabo cyakomeza no mu myaka iri imbere, ariko hakaba no gukurikirana ibitabo by’abana kugira ngo bibahe umusaruro, bibatere imbaraga n’abandi bana bashaka kwinjira muri uwo mwuga babone ko ufite agaciro.

Nyirabahizi Beatha, ukuriye inkoranyabitabo y’igihugu by’agateganyo, asanga buricmunyarwanda akwiye kugura igitabo nk’uko ajya kugura ibindi bicuruzwa ku isoko, mu rwego rwo kubaka umunyarwanda usobanukiwe (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.