Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa akamaro k’umwuga w’ubuvumvu

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 18-07-2019 saa 18:17:17
Abanyarwanda baragenda bitabira ubuvumvu bw'umwuga bwa kijyambere bava mu bwa gakondo

Perezida w’abakora umwuga w’ubuvumvu mu Rwanda Ntaganda Jean Damascene, arashimangira ko Abanyarwanda benshi bagenda barushaho kumenya akamaro k’ubuvumvu ari nako bagenda bitabira uwo mwuga kubera ko bawubonamo inyungu nyinshi.

Mu kiganiro Ntaganda yagiranye n’Imvaho Nshya, avuga ko uwo mwuga wabanje kugenda uhura n’ibibazo bikomeye aho wasangaga inzuki zibangamirwa n’indwara zibasira inturusu mu gihe zirimo guhova bigatuma zipfa.

Agira ati: “Inzuki wasangaga zitororoka ahubwo zigahitanwa n’indwara ziturutse ku nturusu igihe zabaga zirimo guhova bityo ubworozi bukahatikirira.”

Ntaganda avuka ko uretse indwara z’inturusu zanduzaga inzuki hari n’imiti imwe n’imwe yagendaga iterwa mu bihingwa hanyuma mu gihe ibyo bihingwa byaba byegereye ahari imizinga y’inzuki nabwo bikazangiza.

Nk’uko abigarukaho, ibyo byatumaga abantu benshi batitabira uwo mwuga kubera ko wahuraga n’imbogamizi nk’izo zitubya umusaruro ariko kubera impinduka zabayeho abantu benshi batangiye kugenda binjira mu gukora uwo mwuga.

Ntaganda ati: “By’umwihariko urubyiruko rumaze kuba rwinshi mu mwuga w’ubuvumvu ku buryo abagera kuri 65% bari mu bworozi bw’inzuki ari nako amakoperative y’abakora uwo mwuga yagiye yiyongera kuko asaga 100 amaze kwiyandikisha mu ihuriro.”

Ntaganda akomeza avuga ko ibibazo byabonekaga muri uwo mwuga bisa n’ibyagabanutse kubera ubuvugizi bwinshi bwagiye bukorwa kandi bikabonerwa ibisubizo n’inzego zibishinzwe.

Nk’uko abigaragaza, avuga ko bimwe mu bitaragerwaho neza ari uko abantu b’igitsina gore batarabasha kwinjira muri uwo mwuga w’ubuvumvu ari nayo gahunda ihuriro ry’abavumvu mu Rwanda rigiye gushyiramo imbaraga mu kubakangurira kuwukora.

Ikindi bashyize imbere ngo ni ugukundisha Abanyarwanda kujya barya ubuki kuko bitaragera ku rwego rwifuzwa nubwo asanga biterwa no kuba bugihenze kuko isoko ryabwo rigenda ryaguka.

Umukozi ushinzwe ubushakashatsi mu kigo k’Igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Mwiza Willy, na we ashimangira ko umwuga w’ubuvumvu ugenda utera imbere kuko Abanyarwanda bari kuva mu bworozi bw’inzuki gakondo bajya mu bw’umwuga.

Avuga ko mu Rwanda hari amoko y’inzuki atandukanye abantu bitabira korora harimo ayitwa Apis Mellifica, Apis Dorsata, Apis Cerana n’ayandi ariko avuga ko ubworozi bukunze kororwa mu Rwanda ari ubwitwa Apis Mellifica nayo agenda atandukana bitewe n’imiterere y’uturere tw’igihugu.

Mu imurikagurisha ryabereye i Kigali mu mwaka wa 2016 rihuza abavumvu, abacuruzi b’ubuki ku bice bitandukanye by’Umugabane w’Afurika, u Rwanda rwagaragaje ko rufite umwihariko mu kugira ubuki bwiza ruhabwa umwanya wa mbere.

Abanyarwanda baragenda bitabira ubuvumvu bw’umwuga bwa kijyambere bava mu bwa gakondo

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.