Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Abanyarwanda bakwiye kumva ko gufashwa atari ishema–Kaboneka

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Feb 24, 2018

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, anenga bamwe mu Banyarwanda bafite imyumvire yo kumva ko bakwigumira mu kiciro cya mbere cy’ubudehe cyangwa icya kabiri ntibashyire imbaraga mu kubivamo kugira ngo bakomeze bafashwe, abibutsa ko gufashwa atari ishema.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis (Foto Gisubizo)

Minisitiri Kaboneka yavuze ko abafite imyumvire yo kuguma mu byiciro bifashwa bakwiye kuyihindura.

Yagize ati: “Abanyarwanda bakwiye kugira indangagaciro zo kwihesha agaciro, mu buryo bwo kwiyubaha, ariko tubona hariho abatangiye kugenda babiteshukaho, bakumva yuko gufashwa ari umurage cyangwa ari umunyenga bagomba guhoramo igihe cyose, bakwiye kumva yuko gufashwa atari ishema, kuko akimuhana kaza imvura ihise, hari abatishoboye koko bakeneye gufashwa ariko n’ufashijwe agafashwa afite gahunda yuko azagera aho yifasha, ntiyumve yuko azakomeza gufashwa. Ibi tubibonera mu byiciro by’ubudehe aho abantu bamwe bashaka kuguma mu kiciro cya mbere cyangwa icya kabiri kubera ko bakibonamo ko Leta igira inkunga itanga muri ibyo byiciro, turayitanga kubera ko ubuyobozi bwabo bubakunda ariko nta bwo dushaka kubahoza muri ibyo byiciro  ahubwo ni ukubafasha kugira ngo bashobore kwifasha,  bashobore gutera indi ntambwe ijya imbere.”

Kaboneka akomeza avuga ko hari bake umuntu atatinya kuvuga ko batihesha agaciro aho usanga umuntu afite uko yifite ariko agashaka kuguma muri cya kiciro cyo gufashwa.

Yungamo ati:“Umuntu akwiye gushima ibyo afite, anabyubakiraho kugira ngo akomeze atere imbere, ave mu mitekerereze idindiza, abafashwa bakumva yuko bafashwa ariko nyuma bakajya mu rwego na bo bashobora kwifasha bityo igihugu kigatera imbere.”

Kuvugurura ibyiciro by’ubudehe biba mu myaka 3 kandi bifite uko bikorwa. Uko ibihe bihita ibindi bigataha, hari impamvu zitandukanye zatuma umuntu ava mu kiciro cy’ubudehe runaka aba yarashyizwemo akajya mu kindi.

Ubudehe ni  umuco waranze abakurambere aho wasangaga  bakorera hamwe bakisungana  batahirije umugozi umwe  mu gukemura ibibazo bibugarije. Muri iki gihe Ubudehe ni imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kurwanya ubukene. Gahunda y’Ubudehe igamije kongerera abaturage ubumenyi no kubatera inkunga bakeneye kugira ngo bagire uruhare mu kwikemurira ibibazo no kwifatira ibyemezo ku birebana n’iterambere ryabo. Ubudehe bufasha abaturage kwifashisha inzego mu kugera ku ntego bihaye.