Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abanyarwanda bakangukiye kwisuzumisha no kwirinda indwara zitandura

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Mar 19, 2018

Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara ya Diyabete mu ishami ryo kurwanya indwara zitandura (NCDs) mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Niyonsenga Simon Pierre, yatangarije Imvaho Nshya ko bimaze kugaragara ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa agaciro ko kwisuzumisha indwara zitandura no kumva inama bagirwa na muganga mu kwirinda izo ndwara.

Niyonsenga Simon Pierre Umuyobozi muri RBC ushinzwe kurwanya indwara ya Diyabete mu ishami ryo kurwanya indwara zitandura

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 18 Werurwe 2018, ahabera siporo rusange y’Umujyi wa Kigali ku Kimihurura aho bamwe mu bitabiriye siporo bashobora kwisuzumishiriza ibimenyetso by’indwara zitandura nk’umuvuduko ukabije w’amaraso, impyiko, igipimo k’isukari mu maraso, indwara z’amaso n’iz’amenyo kimwe no kugirwa inama ku buryo bwo kwitwara mu gihe ufite cyangwa udafite ibyo bimenyetso by’izo ndwara.

Yagize ati: “Ni byiza; ku ruhande rumwe bitwereka ikintu kiza, ko abantu batangiye kumenya agaciro k’ubuzima bwabo ndetse ko bagomba no kwisuzumisha. Ni yo mpamvu ubona basigara bisuzumisha kandi siporo bajemo yarangiye, kuko bazi ikindi kintu kiza atari iyo siporo gusa bakamenya ko siporo igomba kujyana n’ubuzima bwiza.

Vuguziga Alexis wisuzumishije indwara zitandura yabwiye Imvaho Nshya ati: “Iyo utazi uko ubuzima bwawe buhagaze ntiwategura ahazaza hawe neza ariko iyo uzi uko uhagaze biba byiza; iyo ufite indwara urivuza, ugategura ahaza hawe nta kibazo.

Akenshi nisuzumisha nkoresha imashini zikoresha intoki kandi mbikoze inshuro zigeze kuri eshatu aha ni ubwa mbere nari mpaje. Ibisubizo byange biragaragaza ko nta kibazo mfite.”

Harerimana Schadrack urengeje imyaka 50 y’amavuko yagize ati: “Kwisuzumisha ni ngombwa; iyo ukora siporo ugomba kwisuzumisha kugira ngo urebe uko uhagaze kuko ushobora no kwirukanka muri siporo urwaye ukaba wakwitura hasi utari ubizi, ariko iyo wipimishije umenya uko uhagaze ukamenya na siporo wakora.

Nge uko nkoze siporo ndipimisha, nta kibazo ngira, umuvuduko w’amaraso uba umeze neza, nta Diyabete byose nta kibazo.  Siporo ni yo ituma ahubwo umuntu atarwara izo ndwara.”

Niyonsenga Simon Pierre, yasabye abantu muri rusange n’abadakunda kwitabira umunsi wa siporo rusange ubonekamo na serivisi zo kwisuzumisha indwara zitandura, ko izo serivisi zidatangirwa gusa ahahuriye abantu benshi nko muri siporo.

Ati: “Ku rundi ruhande, abantu bamwe bakeka ko izi serivisi ziboneka hano (muri siporo rusange) gusa kandi ziboneka no ku bigo nderabuzima n’ahandi hose umuntu ashobora kujya kuhisuzumishiriza, bakamusuzuma nk’uko turi kubikora.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Leta yemereye abantu bakuze kwisuzumisha nibura inshuro imwe mu mwaka, ku bagore bafite imyaka guhera kuri 35 y’amavuko no ku bagabo bafite imyaka 40 bakoresheje ubwishingizi bwose bafite ku bitaro n’ibigo nderabuzima biri mu Rwanda.