Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Abanyarwanda bahagaze neza mu bumwe n’ubwiyunge – Ndayisaba

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 07-07-2019 saa 15:04:21
Ndayisaba Fidele, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, yasobanuye urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge mu myaka 25 ishize

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, NURC, iratangaza ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye hari byinshi byagezweho muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge harimo kwibohora amacakubiri n’ivanguramoko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Ndayisaba Fidele, avuga ko umusaruro w’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 ishize ugaragara.

Ati: “Hari ibyakozwe muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge ndetse hanajyaho inzego, hajyaho amategeko ahana gukwirakwiza amacakubiri mu gihe mbere ya 1994 bitabagaho muri iki gihugu. Itegeko rihana ivangura n’amacakubiri ryagiyeho bwa mbere mu 2001. Ibindi byakozwe ni uko mu myaka 25 ishize mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge hari abantu 500 bamaze guhamwa ibyaha by’ivangura n’amacakubiri”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko mu byo Abanyarwanda bibohoye kandi harimo no guca ubuhunzi. Yagize ati: “Kwibohora icya mbere byazaniye Abanyarwanda, ni uko Jenoside yahagaritswe. Icya kabiri u Rwanda rwabohoweho ni ya macakubiri arimo ubuhunzi bwamaze imyaka 30 Abanyarwanda barimwe uburenganzira mu gihugu cyabo, bagahindurwa abanyamahanga”.

Avuga ko hari Abanyarwanda bahuye n’ibibazo by’itotezwa, ihezwa, ivanguramoko ndetse n’irondakarere byari byarimakajwe byakoreshejwe nk’igikoresho gikomeye cyo kwima abana b’Abanyarwanda uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo n’agaciro kabo.

Ndayisaba avuga ko mu myaka 25 ibyakozwemo harimo ubutabera nk’ikimenyetso cyuko nta Jenoside izasubira mu Rwanda. Ati: “Icyabayeho, ni uko habayemo gutanga ubutabera, guhana abakoze Jenoside n’ingamba ikomeye yuko Jenoside itazasubira kuko icyagiye gihemukira igihugu cyacu ni uko uko Jenoside yagiye ikorwa nta muntu wigeze abihanirwa, bituma gutoteza umututsi no kwangiza imitungo ye nta cyo bitwaye”.

Avuga ko hari igihe cyageze hagakorwa ubukangurambaga bwo kuvuga ngo Abatutsi bicwe batwarwe amasambu yabo, bicwe barye inka zabo kandi ngo ababikoze ntacyakozwe ngo hagire ibihano bahabwa.

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko inzitizi z’ubumwe n’ubwiyunge zikigaragara mu bihugu bidahana ibyaha by’ivangura n’amacakubiri.

Ndayisaba ati: “Gukira ibikomere na byo ni urugendo rw’igihe kirekire, ibyo ni ingorane zigihari Abanyarwanda tugomba gufashanyamo mu komorana ibikomere kandi ibyo bigaragara ko bizasaba igihe kirekire ariko abantu bashyizemo ubushake byashoboka kandi tugafatanya mu komorana ibikomere”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Ndayisaba, yakomeje agira ati: “Imbogamizi zo ziracyahari ariko na zo zizagenda zirangira kuko hariho abantu bake bagifite ingangabitekerezo ya Jenoside kimwe n’ibihugu bidafata abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ngo bashyikirizwe ubutabera, ibyo byose ni ibibangamira ubumwe n’ubwiyunge”.

Abaturage bagaragaza ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 ishize

Imvaho Nshya yaganiriye n’abaturage batandukanye bagaragaza uko umunsi wo kwibohora wasanze bahagaze mu bumwe n’ubwiyunge, ibyo bibohoye n’icyo bishimira ko bagezeho. Bagaragariza kandi uruhare rwo kwibohora mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ibyo bakwiye kwibohora bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge.

Nyuma y’imyaka 25 Abanyarwanda bibohoye ubutegetsi bubi bwabibye amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, umunsi wo kwibohora usanze abanyarwanda bahagaze neza mu bumwe n’ubwiyunge.

Ngaboyisibo Aphrodis yagize ati “Umunsi wo kwibohora udusanze duhagaze neza kuko ibyo twagezeho n’ibyo duteganya kugeraho mu minsi iza bishingiye ku kuba twarabohowe n’Umuryango FPR-Inkotanyi kandi ugashyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda tukongera tukaba umwe. Uyu munsi nta munyarwanda ugishyamiranye n’undi, niyo mpamvu twijihije umunsi wo kwibohora ibyo bibazo bidahari”.

Ingabire Assouma kuri we avuga ko bongeye bagasabana ubumwe n’ubwiyunge bukaba buhagaze neza. Ati “Dufite ubumwe n’ubwiyunge bwo hejuru kuko abanyarwanda turi kumwe kandi twarongeye turasabana, tumeze neza nta kibazo. Urebye nyuma y’aho ingabo za FPR-Inkotanyi zihagaritse Jenoside, urabona ko himirijwe imbere ubumwe n’ubwiyunge kuko ntihabayeho kwihorera, ubuyobozi bwacu bwazanye Gacaca turicara ducoca ibibazo byari bihari, abakoze amakosa barayahanirwa ndetse hari abemeye ibyaha basaba imbabazi barababarirwa”.

Rwasamanzi George utuye mu murenge wa Gatenga mu Karambo, ahamya ko ubumwe n’ubwiyunge buhagaze neza kuko nta muturage ukinyura kuri mugenzi we ngo areke kumusuhuza.

Ati “Uko umunsi wo kwibohora wadusanze ni uko duhagaze neza mu bumwe n’ubwiyunge kuko nta munyarwanda cyangwa umunyarwandakazi ukinyura kuri mugenzi we ngo areke kumusuhuza cyangwa se ngo ubone ko bakirakaranye. Mbere umuntu yacaga ku wundi ntamusuhuze ariko ubu turahura tukaramukanya mbese tubanye neza kubera gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge”.

Umuturage utuye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, Kasande Jovia, na we ashimangira ko ubumwe n’ubwiyunge bwatumye habaho impinduka mu mibanire y’abanyarwanda.

Ati “Ubumwe n’ubwiyunge bumaze kugerwaho mu myaka 25 u Rwanda rumaze twibohoye tumaze kugera ku bintu byiza cyane kuko aho ibintu bigeze, ubona ko hari ikintu kinini kimaze guhinduka mu mibanire y’abanyarwanda, yaba ku rubyiruko, mu bakuze bimeze neza kuko nta muntu ugishyamirana n’undi. Navuga ko kwibohora n’ubumwe n’ubwiyunge bifite ahantu hanini bihuriye. Kuba abantu bashobora guhura bakaganira bagahuza urugwiro bakagirana inama, ibyo ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko kwa kwibohora byagize uruhare runini mu bumwe n’ubwiyunge, kuko iyo abantu batibohoye hari ibintu biba bibaboshye”.

Abanyarwanda baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko kwibohora ari yo nzira yagejeje Abanyarwanda ku bumwe n’ubwiyunge kuko ngo hari aho byageza umuntu akishisha mugenzi we kuko yavugaga ati runaka yarampemukiye.

Bashima ko noneho uwahemutse asanga uwo yahemukiye agasaba imbabazi, bityo ko Abanyarwanda bamaze kwiyunga. Ibi kandi bishimangirwa n’ubuyobozi bwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge aho buvuga ko Abanyarwanda biyunze kugeza ubwo umunyarwanda ashobora kuvuga ikintu uko acyumva.

Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakomeje no kubohora u Rwanda mu byiciro byose harimo kuva mu bukene, ubujiji, kubanisha neza Abanyarwanda n’ibindi.

Ndayisaba Fidele, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yasobanuye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 ishize

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.