Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Abanyarwanda bagerwaho na interineti bangana na 45%

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Feb 6, 2018

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho Rurangirwa Jean de Dieu avuga ko Abanyarwanda bagerwaho na murandasi (internet) babarirwa kuri 45%, akaba ari nabyo bibahesha uburyo bwo kugera kuri za serivise zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga Rurangirwa Jean de Dieu (uwa 2 uvuye iburyo) abanjirijwe na Maj. Patrick Nyirishema wa RURA, hagati ni Lara Srivastava wa ITU, ubanza ibumoso ni Lwando Bbuku wavuye Zambia (Foto Gisubizo)

Minisitiri Rurangirwa yabivugiye i Kigali ejo hashize ku wa Mbere  tariki 5 Mutarama 2018 ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga ku itumanaho ihuje intumwa z’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho,  ITU, hamwe n’abahagarariye ibigo by’itumanaho ku mugabane w’Afurika baturutse mu bihugu bisaga 30.

Minisitiri Rurangirwa yavuze ko Abanyarwanda bagerwaho na interineti ubu ari 45%, yibutsa ibihugu by’Afurika ko ubufatanye no kugira ijwi rimwe ari ingenzi, kuko ari bwo hazagaragara impinduka mu birebana n’ibyakozwe mu guhindura ubukungu bw’ibihugu, asaba abakora iby’ikoranabuhanga guharanira guhanga udushya mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga Rurangirwa Jean de Dieu, avuga ko Abanyarwanda bagerwaho na interineti bangana na 45% (Foto Gisubizo G.)

Ati “Amahirwe ni menshi kandi arahari abakora mu rwego rw’ikoranabuhanga bagomba gutinyuka bagashyiraho uburyo bwo guhanga ikoranabuhanga rishya nyuma y’ishyirwaho rya 5G, nk’ubu hari byinshi bimaze kugerwaho mu  ikoranabuhanga, mu itumanaho  izindi nzego zitarageraho, ubufatanye rero ni ingenzi.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Madamu Lara Srivastava uhagarariye  ITU, yasabye ibihugu byo ku mugabane gushyiraho akabyo mu kuziba icyuho mu birebana n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga  ryujuje ubuziranenge, mu kubaka ubushobozi hagati y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’ibyateye imbere, kuko ari yo nzira yabigeza ku rwego rwo kuganira n’inzego zifata ibyemezo mu nzira yo guhindura no gufasha ibihugu kugira ejo heza mu byekeranye n’iterambere ry’ikoranabuhanga ryateye imbere kandi riri ku rwego rushimishije.

Umuyobozi mukuru wIkigo k’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), Maj. Patrick Nyirishema, avuga ko hari byinshi bimaze gukorwa mu gushyigikira imikorere y’urwego rw’ikoranabuhanga muri Afurika, yibutsa ko ingamba zigamije guteza imbere no kugeza ku ikoranabuhanga ibihugu bihuriyeho ari zo zizatuma Afurika igera ku rwego rushimishije mu iterambere ry’ikorabuhanga

ATU na ITU basinye amasezerano

Muri iyi nama ibihugu bigize Umuryango mpuzamahanga mu itumanaho ITU, n’Umuryango w’itumanaho muri Afurika (ATU: Africa Telecommunication Union) u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu by’Afurika, biyemeje amasezerano y’ubufatanye mu gutanga umusanzu n’ibitekerezo byagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga kugera ku yindi ntambwe nziza.

Mu gihe k’iminsi 4 bazamara mu nama, abayirimo baraganira ku bufatanye bwa ITU n’Akarere, ku buryo bwo gushyiraho amategeko n’ubuziranenge bifasha mu mikorere myiza y’itumanaho yafasha mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu ku isi imaze guhinduka cyane kubera ikoranabuhanga ryihuta, nkuko bikubiye mu nsanganyamatsiko y’iyo nama.