Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora barasabwa kwikosoza kuri lisiti y’itora

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya May 10, 2018

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) irasaba Abanyarwanda bose bagejeje igihe cyo gutora kujya kwikosoza kuri lisiti y’itora kuko yagejejwe mu midugudu yose y’igihugu.

Imyiteguro y’amatora y’abadepite irarimbanyije, Abanyarwanda barasabwa kwikosoza kuri lisiti y’itora

Nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Munyaneza Charles, ngo igikorwa k’ivugururwa rya lisiti y’itora cyaratangiye mu midugudu yose y’igihugu, akaba ari mu rwego rwo kwitegura amatora y’Abadepite ateganyijwe tariki ya 04 Nzeri 2018.

Aragira ati “Turashishikariza   Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora, ni ukuvuga   abavutse mbere y’umwaka wa 2001 kwihutira kwireba no kwikosoza kuri lisiti y’itora kugira ngo bazabashe kwitabira amatora  y’Abadepite”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC arasaba by’umwihariko  abantu batakiri aho biyandikishirije mbere kwihutira kwiyandikisha aho lisiti ikosorerwa kugira ngo babashe kwimurirwa aho bifuza kuzatorera.

Abanyeshuri na bo biga muri kaminuza n’amashuri makuru bazaba bari mu biruhuko barasabwa kwiyandikisha kuri lisiti y’itora y’umudugudu bateganya kuzatoreramo ku mugereka wabigenewe.

Munyaneza kandi arasaba ko abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bacumbikirwa bagejeje imyaka yo gutora bazaba bari mu mashuri igihe k’itora biyandikisha kuri lisiti umudugudu ikigo k’ishuri ryabo giherereyemo ari naho bazatorera muri Nzeri 2018.

Bamwe mu bazatora bishimiye ko bashobora kwiyimura kuri lisiti y’itora bitewe nuko mu gihe aho biyandikishirije mbere atari ho bagituye, bakaba basanga ari uburyo bwo kuborohereza kuzitabira iki gikorwa cyo gukunda igihugu.

Mukamazimpaka Sifa ni umwe mu basaba kwimurwa kuri lisiti y’itora yari yariyandikishijeho kuko aho yiyandikishirije atari ho agituye, avuga ko ibi bimuhaye amahoro kandi bimushimishije kuko azasaba kwimurwa aho yatoreraga akimurirwa aho atuye ubu.

Yagize ati “Kuri ubu ntuye mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, ni mu gihe nari nariyandikishije kuri lisiti y’itora ngituye mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Cyeza, nshimishijwe n’uko nzatorera mu murenge ntuyemo ubu, bikaba bizanyorohereza ku bijyanye n’amatike yari kuzanjyana i Muhanga n’umwanya wo kujyayo byari kuzamfata”.

N’abanyeshuri bishimiye koroherezwa kuzatorera aho bari, cyane cyane abanyeshuri ba kaminuza kuko icyo gihe bazaba bari mu biruhuko, gutorera ku mashuri rero bikaba byari kuzabagora kuko abenshi ariho biyandikishirije.

Mariza Annette wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’icungamutungo n’ubucuruzi riherereye i Mburabuturo, yishimira ko azatorera mu mudugudu w’iwabo aho gutorera ku ishuri, akabibona nk’igisubizo kuko kuva aho avuka  akaza gutorera muri Kigali bitari kumworohera, kuko akomoka mu karere ka Rusizi.

Kwikosoza kuri lisiti y’Itora byatangiye tariki ya 05 Gicurasi bizasozwa tariki ya 26 Gicurasi 2018, Abanyarwanda bose bagejeje igihe cyo gutora bakaba bahamagarirwa kwitabira ivugurura rya lisiti y’itora kugira ngo bazabashe kwitorera abadepite nta bindi bibazo bahuye na byo.