Abanyarwanda bafungirwa muri Uganda bagaragaje akarengane bahura na ko

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 03-07-2019 saa 07:36:29
Maniraguha Celestin wirukanywe Uganda nyuma yo gukorerwa iyicarubozo (Foto Regis)

Abanyarwanda babiri bagaragaje akarengane n’ihohoterwa bakorewe ubwo bari bafungiye muri Uganda, gusa bashimira Imana kuba bagaruwe mu Rwanda ariko bakaburira abifuza kujya muri kiriya gihugu kubireka kuko bazahahurira n’ingorane zitoroshye.

Maniraguha Céléstin uvuka mu Karere ka Gakenke uherutse kwirukanwa Uganda nk’abandi Banyarwanda bamaze iminsi birukanwayo nyuma yo kubakubita no kubakorera iyicarubozo, avuga ko yagiye Uganda mu kwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2019, ku wa mbere wa Pasika, agiye ahitwa Gisoro kwishyuza no gukorera Umugande yakoreraga akazi ko gupakira amatafari ahantu afite amatanura, ni bwo yafashwe.

Uyu mugabo avuga ko yahuye n’ingorane, aho yafashwe agakubitwa, akagira ati: “Nabonye bamfata barankubika, bakajya bafata amashoka bakayangera mu bikanu bashaka kuntema, ubundi bakazana imihoro bakajya bashaka kuntema imyanya y’imyibarukiro”.

Akomeza avuga ko bamwambitse ikigofero gituma atabona aho bamujyana akumva bamujyana mu bigo binyuranye bya gisirikare. Nyuma ni bwo baje kumujyana mu Kigo k’iperereza cya Kampala ari naho yatangiye guhatirwa ibibazo bamushinja ko ari intasi.

Umugabo yakoreraga w’umugande yari agiye kwishyuza na we yarafashwe ariko ngo bamurekura hashize ukwezi nabwo ari uko atanze amafaranga.

Maniraguha avuga ko ahantu yafungiwe yari mu nzu yo hasi ikuzimu (Cave), aho akaba yarabashije kuhabona Abanyarwanda benshi bahafungiye ku buryo bamwe yabashije kubamenya. Bamwe mu bo baganiriye bamubwiye ko babonye bafatwa bajya kubajugunya aho bahuriye nta rubanza rubaye ahubwo nabo ngo babashinja kuba bakorana na Leta y’u Rwanda ari intasi z’u Rwanda.

Abo bantu avuga ko ubona batameze neza harimo abamazemo umwaka abandi umwaka n’igice kandi nta rubanza rwabaye ngo bakatirwe igihano cyangwa ngo bamenye mu by’ukuri icyo bazira.

Maniraguha yiboneye Abanyarwanda bajyanwa mu mashyamba ya Kongo

Uyu munyarwanda avuga ko yiboneye abantu bajyanwa mu mashyamba ya Kongo ndetse aganira n’abantu bavuga uko hari Abanywarwanda bajya i Masisi.

Maniraguha agira ati « Naganiriye n’abasore bita Abahekera bavuye mu bacengezi bambwira ko umugabo nabonye nkamumenya, kuri ubu utuye Bunyoro muri Uganda, wahoze mu ngabo za Habyarimana kandi wasezerewe mu ngabo, akora akazi ko gushaka abana Uganda akabajyana mu mashyamba ya Kongo».

Yongeyeho ko banamubwiye ko hari aho bambura imyaka abaturage bakajya kuyigurisha i Goma ndetse ko hari n’abandi bakorana n’abazungu, bakabashyira amahembe y’inzovu bakabaha imyenda ya Gisirikare.

Rusa Moses na we uvuga ko yakorewe iyicarubozo muri Uganda, atuye Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, yagiye Uganda agiye gusura se wabo ushaje ufite imyaka irenga 100, tariki ya 26/6/2019 ubwo yari agiye kugaruka mu Rwanda ni bwo yafashwe bamujyana Kampala aho yahatiwe ibibazo atazi icyo azira ariko aza kureba ku mpapuro zari imbere ye bamubarizagaho asanga handitseho ko ari intasi.

Nyuma yo gufotorwa, Rusa yabajijwe amavu ye n’amavuko n’aho yabaye hose, amashuri yize, ibyo yakoze, umuryango we ndetse kugera ku nshuti ze.

Ati: “Aho batubarizaga si ho twararaga, ukarara ku isima ku buryo buri munsi twumvaga hashobora kugira ikintu kiba tukabeshwaho no kwiragiza Imana”.

Uyu mugabo Rusa kimwe na Maniraguha barasaba Abanyarwanda kwirinda kujya Uganda kuko abantu bafite ibyago byinshi byo gufatwa bagakorerwa ihohoterwa ari abantu bahageze vuba, ariko ko hari abantu bari muri Gereza bamazemo igihe kinini kandi badahabwa ubutabera, bakaba bakeka ko hari n’abapfirayo.

Gusa barashimira Imana yabarinze bakabapakira bakabajugunya ku mupaka wa Kagitumba, bakambuka mu Rwanda bakakirwa neza.

Maniraguha Celestin wirukanywe Uganda nyuma yo gukorerwa iyicarubozo (Foto Regis)

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.