Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abanyarwanda bafitanye isano, ntibagomba gutatira igihango – RDRC

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 06-06-2019 saa 17:11:27
Umuyobozi wa RDRC Mukantabana Séraphine

Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) buributsa buri wese kudatatira igihango cy’ubunyarwanda.

Umuyobozi wa RDRC Mukantabana Séraphine, arasaba Abanyarwanda kurushaho koroherana no kugendera kuri gahunda za Leta mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Mukantabana yatangaje ko Abanyarwanda bagomba kubumbatira ubumwe bamaze kugeraho, bagasenyera umugozi umwe, bakirinda icyabatandukanya.

Yagize ati: “Mbere habayeho Politiki ishyigikira amacakubiri ariko Politiki y’ubu iduhamagarira kugira ubumwe tukaba Abanyarwanda bakunda Igihugu kandi bagikorera. Abanyarwanda dufitanye isano, dukore twirinda ibiturangaza n’abadukurura muri Politiki zibiba amacakubiri.”

Madamu Mukantabana yaboneyeho gusaba abakiri mu mashyamba bahunze Igihugu gushyira intwaro hasi bagataha ku neza aho gukomeza kwishinga ababafitemo inyungu bababeshya bavuga nabi u Rwanda.

Yagize ati: “Bibohore bave mu maboko y’ababashuka babagira ibikoresho mu nyungu zabo, batinya gutaha kubera ibyaha [bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu] basize bakoze.”

Umuyobozi wa RDRC Mukantabana Séraphine

RDRC yishimira ko yafashije benshi kwiyubaka

Mukantabana avuga ko ibyo bishimira bigaragarira mu mibare kandi ko bageze ku nshingano yo kubungabunga amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, binyuze mu gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu gisirikare, gucyura abarwanyi bari baraheze mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’imiryango yabo.

Abavuye mu mashyamba bagiye biteza imbere bigatera imbaraga abandi bababonye, ndetse no gucyura abari mu mashyamba bikomeje gushyirwamo imbaraga kuko nta n’umwe Leta ishaka ko ahera mu ishyamba.

Kugeza ubu hamaze gusubizwa mu buzima busanzwe abagera ku 82,520 barimo 45,368 bahoze mu ngabo za RPA/RDF n’abagera ku 12,969 bahoze mu ngabo zatsinzwe ( Ex FAR ).

Hari kandi abandi 11,312 bavuye mu mitwe yarwaniraga mu mashyamba ya Congo, abagize imiryango ya bo bagera ku 11,884 n’abana bakoreshwaga igisirikare 987.

Abamugariye ku rugamba bafashijwe bose ni 6,397 ndetse abana bose bahoze mu gisirikare bafashijwe kwiga no gukurikirana imyuga itandukanye. Abagore bahoze mu ngabo basubijwe mu buzima busanzwe ni 449 harimo abashyizwe mu mashuri yigisha gutwara imodoka n’indi myuga.

Abakomerekeye ku rugamba baravujwe kandi bakomeza gukurikiranwa, bamwe muri bo bahawe insimburangingo, abandi bagurirwa amagare.

Abafite ubumuga batishoboye bubakiwe inzu 900.Hari abarimo kwiga i Mutobo bagera ku 120 biyongera ku bandi bize gahunda ya NEP/ Kora wigire.

Abana batashye ari abasirikare bakirirwa mu kigo cya Muhoza i Musanze aho bigishwa uburere mboneragihugu, bakaganirizwa n’impuguke ku buzima bwo mu mutwe (psychiatres).

Iyo bamaze kumvwa bitabwaho bagafashwa kwakira no kwirengagiza ibyo bahuye na byo, abashoboye gusubira mu ishuri bisanzwe bagahabwa ayo mahirwe, abandi bakigishwa imyuga n’ubumenyi ngiro nyuma yo guhuzwa n’imiryango yabo.

Abasubizwa mu buzima busanzwe bose bafashwa kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro, kwiga guhinga no korora kijyambere, kwibumbira mu makoperative, ikoranabuhanga no gukunda igihugu.

Basobanurirwa gahunda za Leta zibafasha kwiteza imbere, bagashyirwa mu byiciro by’ubudehe, abatishoboye bagahabwa ubufasha bwose bugenerwa abatishoboye burimo Girinka, gahunda ya NEP Kora Wigire n’izindi.

Mu rwego rwo kubaka amahoro, RDRC yunganira Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu kwimakaza amahoro, bikaba bitanga ikizere ko amahoro azasakara mu Karere k’Ibiyaga Bigari bikabera intangarugero n’ibindi bihugu by’Afurika.

Abahoze ari abasirikare bahabwa ibikoresho nyuma y’uko barangiza kwiga imyuga

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.