Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abanyarwanda baba muri Norway bitabiriye isiganwa banakangurira abantu gusura u Rwanda

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya May 13, 2019

Mu mujyi wa Oslo muri Norway tariki 11 Gicurasi 2019 habereye isiganwa  ryo kwiruka ku maguru. Iri siganwa ryibiriwe na bamwe mu Banyarwanda baba muri kiriya gihugu  aho  banakanguriye  abitabiriye  iri siganwa gusura u Rwanda.

Muri iri siganwa riba buri mwaka  Holmenkollstafetten 2019” hitabiriye  Abanyarwanda 13  basiganwa mu kiciro cyo kwiruka baherezanya agati “Relay”.  Muri rusangeiri siganwa ryari ryitabiriwe n’ abantu basaga ibihumbi 50.

Iyi kipe y’Abanyarwanda baba muri Norway bitabiriye iri siganwa bambaye imyenda yanditse  “Visit Rwanda”, gahunda yatangijwe muri 2018 igamije gushishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo.

Ukuriye ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Norway, Mugisha Peter yatangarije Imvaho Nshya ko  mbere na mbere kwitabira iri siganwa ari buryo bwo gushishikariza abantu gukora siporo kuko ari byiza ku buzima bwa muntu kandi bikaba ari n’umwanya mwiza wo guhura nk’urubyiruko bagashishikarizwa gukora siporo.

Yakomeje avuga ko  baboneyeho n’umwanya wo kwamamaza  gahunda yo gushishikariza abatuye Isi cyane cyane muri Norway  gusura u Rwanda binyuze muri gahunda  ya  “Visit Rwanda”.

Iyi kipe y’u Rwanda  yakoze intera 15 aho basoje birutse kilometero 18,45 bakoresheje isaha 1, iminota 36 n’amasegonda 34.

Mugisha avuga ko kuba bari bambaye imyenda iriho gahunada ya “Visit Rwanda ” hari bamwe bagiye bayibabazaho ndetse bamwe nabagaragaza ko u Rwanda rufite imiyoborere myiza.

Muri  rusange, iki gihugu cya Norway hatuye Abanyarwanda bagera ku bihumbi 3.

Abanyarwanda bitabiriye isiganwa bari bambaye Visit Rwanda

Bafashe ifoto bose hamwe nyuma yo kwiruka

Mugisha Peter, ukuriye ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Norway

Mugisha arimo kwiruka

Babanje kureba uko inzira iteye