Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Abanyarwanda baba mu mahanga bazindukiye mu  matora  y’Abadepite

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Sep 2, 2018

Abanyarwanda baba mu mahanga bazindukiye mu bikorwa by’amatora kuri iki cyumweru tariki 02 Nzeri 2018.

Abanyarwanda bo muri Diaspora baratora intumwa za rubanda uyu munsi

Umuyobozi wa Diaspora Eng Murenzi Daniel, avuga ko Abanyarwanda nkuko bisanzwe bitabira gahunda za Leta zirimo kwitorera intumwa za rubanda nkuko babishishikarijwe.

Avuga ko ku rwego rwa diaspora umubare w’abatoye Perezida wa Repubulika, ari na wo utora intumwa za rubanda. Eng. Murenzi ashimangira ko urutonde rw’itora rwakosowe neza nta kibazo ibyo bikaba bituma amatora ari bugende neza.

Ati: “Buri wese aratora abadepite bazafasha mu gutora amategeko no kubabera intumwa za rubanda. Imigabo n’imigambi y’abakandida b’imitwe ya politiki itandukanye hiyongereyeho n’abakandida depite bigenga, abo muri diaspora barayikurikiranye binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Ubu rero diaspora ihagaze neza mu matora bitewe nuko abakandida bagiye bagaragaza imigabo n’imigambi yabo na bo bikabageraho kubera imbuga nkoranyambaga.”

Uwonkunda Placide utuye mu gihugu cy’u Bushinwa aravuga ko amatora bayiteguye neza.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Algeria na Libya, Sheikh Saleh Harerimana, agaragaza umubare w’Abanyarwanda baba muri ibyo bihugu bazindukira mu bikorwa by’amatora.

Yagize ati: “Abanyarwanda batorera Algeria ni 37. Abatorera Tripoli ni 9 naho abatorera i Cairo ni 111 gusa. Ambasade ya Cairo ifite ibyumba by’itora 3 (Cairo, Algeria na Tripoli) kandi twamaze kubona ibikoresho by’itora byose.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, arashishikariza Abanyarwanda baba muri icyo gihugu kwitabira amatora y’intumwa za rubanda. Akomeza avuga ko urutonde rw’itora ambasade ifite yakuye muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC, ruriho abazatora bagera ku bihumbi bine.

Ati “Urutonde dufite rwavuye muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ruriho abantu basaga gatoya 4 000. Dufite ibiro bibiri  bizatorerwamo. I Buruseli kuri Ambasade hari icyumba k’itora, no mu mujyi wa Liège.”

Asaba Abanyarwanda kwitabira  amatora  ari benshi  kugira ngo bahe Perezida wa Repubulika intumwa za rubanda zizamufasha gukomeza guteza  u Rwanda imbere.

Kim Kamasa, Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya, avuga ko Abanyarwanda batuye muri iki gihugu batorera i Nairobi abandi bagatorera Mombasa. Abitabira amatora bari ku rutonde rw’itora, Kamasa avuga ko ari abantu bagera hafi ku 3000.

Akomeza ashishikariza Abanyarwanda batuye muri Kenya kuza gutora kuko ari igikorwa kijyanye no gukora ibyo bemererwa n’Itegeko Nshinga bihitiramo abayobozi babakwiye.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. Kalisa Mbanda yavuze ko Abanyarwanda baba mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo badatora kubera impamvu z’umutekano wabo.

Umubare utangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ni uko Abanyarwanda baba mu mahanga 46 955 ari bo bitabiriye amatora y’Abadepite.