Abanyarwanda baba mu Bushinwa bagiye gucanira imiryango 1000 mu Burasirazuba

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Apr 16, 2018

Ubuyobozi bw’Abanyarwanda baba mu mahanga buvuga ko bwiyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda. Ni muri urwo rwego Abanyarwanda baba mu Bushinwa, biyemeje gucanira imiryango 1000 mu ntara y’Iburasirazuba.

Abanyarwanda baba mu mahanga basanzwe bakora ibikorwa bigamije guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda. Muri gahunda yo gufasha muri uyu mwaka wa 2018, Abanyarwanda baba mu Bushinwa (RCA-China) bageneye Intara y’Iburasirazuba impano yo gucanira imiryango 1000 hifashishijwe imirasire y’izuba.

Abanyarwanda baba mu mahanga bagiye gucanira imiryango igihumbi mu Burasirazuba bakoresheje ingufu z’imirasire ikomoka ku zuba

Uwonkunda Placide ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri diyasipora nyarwanda yo mu Bushinwa avuga ko iyo mirasire y’Izuba bageneye iyi ntara yagejejwe muri MAGERWA. Ati “Kugeza ubu imirasire y’izuba twarayohereje kandi yageze mu Rwanda, turimo gukorana n’Intara y’Iburasirazuba kugira ngo iyikure muri MAGERWA.

Ubuyobozi bw’intara twabusabye ko bwazaduhitiramo uturere tune cyangwa dutanu twazatangamo ubwo bufasha. Nibuduha uturere tune tuzacanira imiryango 250 ariko nibuduha uturere dutanu tuzacanira imiryango 200 muri buri karere.”

Eng. Murenzi Daniel, umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora), intara ifatwa nk’iya gatandatu y’u Rwanda, avuga ko hari uburyo bwinshi diyasipora yiyemeje kugiramo uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Eng Murenzi Daniel, umuyobozi wa Diyasipora Nyarwanda ku Isi ifatwa nk’intara ya 6 y’u Rwanda.

Ati: “Nka diyasipora dufite uburyo bw’iterambere twiyemeje kugiramo uruhare nko mu buvuzi, ubumenyi butandukanye, no gufatanya. Muri make tugomba gukorera hamwe kugira ngo tugere ku iterambere rirambye.

Abanyarwanda batuye mu Bushinwa si bo bonyine bagaragaje iki gikorwa ahubwo biri mu nshingano z’abantu bose bari muri diyasipora kuko nk’abatuye muri Kenya, mu mpera z’umwaka ushize batanze inka 40 muri gahunda ya Girinka.”

Akomeza avuga ko muri rusange diaspora yo hirya no hino iri muri gahunda nyinshi zitandukanye bagerageza gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka igihugu.

Abanyarwanda batuye mu Bushinwa kimwe n’abandi ku Isi yose, na bo bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rw’igihugu cy’u Bushinwa barimo umuhango ukaba warabereye muri Ambasade y’u Rwanda iherereye i Beijing.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Lt. Gen. Charles Kayonga, yabwiye abitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko u Rwanda rwahindutse. Ati “Ingengabitekerezo y’imiyoborere y’u Rwanda ni uko ubumwe, uburenganzira bw’abantu, bigomba kuza ku mwanya wa mbere kuko ibyo ni byo mutungo w’igihugu.”

Indi migi yo mu Bushinwa ituwemo n’Abanyarwanda yateguye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, irimo Chongqing, Xiamen, Guanzhou, Qinzhou, Changsha, Nanjing, Wuxi, Jinlin, Liaoning, Jingzhou, Qingdao, Shanghai, n’indi.