Abanyarwanda 20 bari bafungiwe Uganda bavuze ko hari n’abakubitishwaga imashini

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Jun 14, 2019

Abanyarwanda 20 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba nyuma yo gufungirwa muri Uganda, bavuga ko batotejwe, bagakubitwa, bagakorerwa iyicarubozo, ku buryo harimo n’abakubitishwaga imashini.

Imvaho Nshya yavuganye na Rev. Pasteur Singirankabo Jean de Dieu, wo mu itorero rya PCIU-ADEPR/Uganda rikomoka mu Rwanda mu itorero rya ADPER, avuga ko bamaze igihe kinini mu bihe bikomeye mu Gihugu cya Uganda.

Mu buhamya bwe, avuga ko yinjiye mu Gihugu cya Uganda mu 2006 agiye mu ishuri n’ivugabutumwa, mu gihe yari yo ADPER ijya gutangizayo Itorero, na we arabegera kugira ngo bakomeze umurimo w’Imana.

Kuva muri Mutarama 2019 hatangiye kuba ibibazo, batangira gufata Umunyarwanda babonye bakamufunga ariko byagera ku itorero bigafata indi sura ndende, muri Werurwe abashumba bamwe batangiye guhunga bagaruka mu Rwanda, abandi barafungwa, bagakubitwa bikabayobera.

Rev. Pasteur Singirankabo agira ati: “Nge bamfata banyambitse ikigofero gituma ntareba bajya kumfunga bakimvanamo ngeze muri Gereza, abazaga kumbaza bavugaga ikinyarwanda neza, bansabye kuba nagumayo ariko nkajya mu mitwe ishaka gutera u Rwanda mbabwira ko ntabishobora, bakomeza kunkubita. Icyambabaje cyane ni uko ifatwa ry’Abanyarwanda riba ryihishwe inyuma n’Abanyarwanda baba Uganda bafite ibyo bakoze mu Rwanda ndetse ukumva ko hari n’abandi baba bari mu Rwanda bakorana na bo kuko hari uwo numvise avuga ko yavuye mu ishyaka rya Victoire Ingabire”.

Akomeza avuga ko yumvise bavuga ko bagiye kujya no mu cyaro bagahumbahumba ikitwa Umunyarwanda wese. Aba banyarwnada bavuga ko hari abakubiswe ndetse bakangizwa imwe mu myanya y’ibanga mu bikorwa babakorera by’iyicarubozo, abandi bakabakubitisha imashini ikubita umutwe ku buryo hari abataye umutwe.

Bavuga ko bagiye gushakayo ubuzima ariko ibintu byabo babibamazeho, bamwe abagore n’abana basigayeyo bakababwira ngo bazashake abandi bagore mu Rwanda. Barasaba Lata y’u Rwanda gukomeza gukurikirana no gukorera ubuvugizi Abanyarwanda bari Uganda kuko hafungiwe benshi cyane ku buryo n’iyo hari imiryango mpuzamahanga igiye gusura ahafungiwe abantu bahita bimura Abanyarwanda bakajya kubahisha. Kuri ubu bishimiye ko bari mu Rwanda ariko bahangayikishijwe n’imiryango yabo yasigayeyo batazi amaherezo y’ubuzima bw’ababo.

Abanyarwanda birukanywe Uganda bahatirwaga kujya mu mitwe ishaka gutera u Rwanda (Foto Gisubizo G)