Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abanyapolitiki n’abanyamakuru biyemeje gukorana neza ku nyungu z’umuturage

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 15-03-2019 saa 16:17:29

Abanyapolitiki n’abanyamakuru bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo ku mikoranire y’inzego zombi hagamijwe inyungu z’umuturage bombi bakorera, ahagaragajwe ibibazo binyuranye nk’imbogamizi mu mikorere.

Iyi nama yateguwe n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki ku bufatanye n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) mu rwego rwo kureba uburyo izi nzego zombi zakorana neza mu byo zishinzwe ku nyungu z’abaturage.

Afungura iyi nama ku mugaragaro, Umunyamabanga Mukuru wa RGB, Kalisa yatangiye avuga ko abanyapolitiki batakora neza ngo ibyo bakora bigere ku baturage itangazamakuru ridahari kimwe n’uko n’itangazamakuru ritagera ku nshingano zabo abanyapolitiki badahari.

Ati “Abanyapolitiki ntibakora neza batuzuzanyije n’itangazamakuru kimwe n’uko itangazamakuru ritakora neza hatari abanyapolitiki.”

Yasabye ko itangazamakuru ryakora neza kimwe n’abanyapolitiki ku neza y’abaturage.

Kalisa avuga ko umunyamakuru afite ijwi mu baturage, afite ijambo kandi amenya ibyifuzo by’abaturage n’ibibababangamiye akabimenyesha ubuyobozi kugira ngo bubikemure.

Yijeje ko RGB izakomeza kubaka izi nzego ebyiri kugira ngo babashe gukorera umuturage neza, koko izo nzego zombi zifite aho zihurira n’abaturage.

Depite Habineza Frank ni umuvugizi w’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, yashimye cyane iri huriro uburyo rikirera hamwe mu kubaka igihugu.

Yagarutse ku ruhure rw’itangazamakuru mu kubaka umuturage no kumugeza ku iterambere, agaragaza imbaraga rifite muri sosiyete nyarwanda, aho yanagaragaje ko aribona nk’ubutegetsi bwa kane.

Yavuze no ku banyapolitiki bagira uruhare mu iterambere ry’abaturage, yemeza we ko bakoranye neza byazanira inyungu umuturage kurushaho.

Yagaragaje uburyo abanyapolitiki bamwe bahunga gutanga amakuru cyangwa batumirwa n’ibitangazamakuru mu biganiro ntibaboneke, aho asanga biterwa n’uko hari ubwo umunyapolitiki asobanura ibyo abajijwe abanyamakuru bakabisesengura mu buryo bugamije gukubita hasi wa muyobozi.

Ati “Ni byo bamwe mu banyapolitiki batinya kuganira n’itangazamakuru ku mpungenge z’uko isesengura ry’abanyamakuru riri buze rikubita hasi wa muyobozi, ni cyo gituma abenshi mu banyapolitiki bakwepa itangazamakuru.”

Rushingabigwi we yagarutse ku bunyamwuga bw’abanyamakuru bukomwa mu nkokora n’ubushobozi buke bw’ibitangazamakuru mu buryo bw’amafaranga.

Yagize ati “Itangazamakuru rikeneye kubakirwa ubushobozi kugira ngo rikire mu bwigenge, aho gukora bashingiye ku wabateye inkunga.”

Yavuze ko abanyapolitiki na bo bakwiye korohereza abanyamakuru mu kubaha amakuru bakeneye ngo bakore inkuru zabo hashingiwe ku Itegeko ryo kugera no gutanga amakuru.

Gasamagera Wellars, Komiseri w’umuryango RPF Inkotanyi na we watanze ikiganiro ku mikoranire ikwiye kuranga abanyapolitiki n’abanyamakuru hubahirizwa amahame ngengamwuga ku mpande zombi, yasabyeabanyamakuru kunoza ibyo bakora bashingiye ku bunyamwuga ndetse n’abanyapolitiki bagakora inshingano zabo, inzego zombi zigamije gukorera umuturage.

Yagize ati “Ni byiza ko abanyamakuru bakora umwuga wabo mu bwisanzure ariko bibuke kunoza ubunyamwuga mu nkuru zabo. Abanyapolitiki na bo nibakore neza, batanga amakuru yifuzwa n’ibitangazamakuru kugira ngo inzego zombi zitahirize umugozi umwe kuko zombi zikorera umuturage.”

Niyonambaza Asouman umwe mu banyamakuru bari bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo yagarutse ku bayobozi bagora itangazamakuru mu kuriha amakuru abafasha gukora inkuru zabo, aho kutukwepa.

Inama yasoje inzego zombi ziyemeje gukorana neza ku nyungu z’umuturage, zikamumenyesha gahunda z’iterambere rikanamufasha kwidagadura, naho umunyapolitiki akegera umuturage akamwereka inzira yanyuramo yiteza imbere kandi byose bigakorwa bigamije kuzamura umuturage.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.