Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside hari amasomo basize – Depite Nizeyimana

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 18-04-2019 saa 15:50:17
Depite Nizeyimana Pie akaba na Perezida w'ishyaka rya UDPR, asanga abanyapolitiki bishwe muri Jenoside hari amasomo babigiraho (Foto Gisubizo)

Depite Nizeyimana Pie akaba na Perezida w’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi UDPR, avuga ko abanyapolitiki bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hari amasomo basize ku banyarwanda bariho n’ab’igihe kizaza.

Agaragaza ko bariya banyapolitiki bishwe barwanya ikibi, barwanya ivangura ryakorerwaga Abanyarwanda, banga gushyigikira abategetsi bashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi. Agashimangira ko basize isomo ryiza ku banyarwanda.

Yagize ati: “Basize isomo ryiza ku banyarwanda kuko bagaragaje ubutwari, ikindi kandi iyo utari intwari nta bwo wabasha kwitandukanya n’ikibi. Badusigiye isomo ryiza nk’abanyapolitiki bakiri bato bityo tukazatera ikirenge mu cyabo kandi nizeye ko Jenoside itazongera ukundi”.

Akomeza avuga ko kurokora abahigwaga muri Jenoside no gucyura impunzi byakozwe n’Inkotanyi ari igikorwa k’indashyikirwa zakoze. Avuga kandi ko ubuzima bwiza cyangwa imibereho myiza ku munyapolitiki atari amaramuko ahubwo ko bigira umusingi biturukaho n’uburyo byubatswe.

Ati: “Iyo urebye uburyo ubuyobozi bw’igihugu butegurira imibereho myiza Abanyarwanda, ubona ko atari ikintu kizamara imyaka ibiri kigasenyuka. Impamvu kitazasenyuka ni uko ari kintu kidaheza uwo ari we wese”.

Depite Nizeyimana yerekana ko uburyo ubuyobozi butegurira imibereho myiza Abanyarwanda ari bwiza kandi ko nta n’umwe buheza.

Ati: “Iyo tugereranyije na kera wasangaga abanyapolitiki badategurira Abanyarwanda bose imibereho myiza ahubwo bategurira igice cy’abaturage bari bagize u Rwanda.

Kuri ubu Abanyarwanda bose bibona muri gahunda za Leta nko muri Girinka, gutanga amashanyarazi kuri buri wese mu giturage, kubakira abatishoboye bari mu manegeka. Aho hose usanga Abanyarwanda bibonamo. Gahunda yibonwamo n’Abanyarwanda bose, nta kuntu itaramba”.

Umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda akaba na Perezida w’Ishyaka rya P.S Imberakuri, Depite Mukabunani Christine, avuga ko abanyapolitiki ba mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi batsinzwe kubera kwigisha abaturage ko kwica abandi nta kibazo kirimo ndetse n’ababikoze bakagororerwa.

Ati: “Gutsindwa kwa politiki mu Rwanda ku banyapolitiki babanje mbere, ni ukwigisha abaturage kwica kugeza ubwo umuturage yumva ko kwica mugenzi we nta kibazo kirimo kandi koko yanakwica Leta ntimuhane ahubwo ikamugororera. Uko ni ugutsindwa kw’abanyapolitiki ku buryo n’ingaruka zikiri nyinshi”.

Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscene uyobora komisiyo ya politiki n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, asobanura ko Jenoside ari icyaha cya Leta. Avuga ko Jenoside mu gihugu itashoboka ubuyobozi butabigizemo uruhare.

Jenoside kugira ngo ishoboke irategurwa, mu mitegurire yayo hakabamo gukangurira abaturage kugena imigirire y’urwangano bikagera n’aho hatekerezwa uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa.

Yagize ati: “Kugira ngo Jenoside ishoboke ni uko ubuyobozi buba bwayitekereje kuko Leta ifite n’ubushobozi bwo kubihagarika. Nta gishoboka cyaba nka Jenoside no gutekereza kurimbura ubwoko runaka n’ikiciro cy’abantu runaka cyashingirwaho Leta itabigizemo uruhare kuko ifite imbaraga, ifite ingabo na polisi.

Uwashaka gukora ikirimbura abantu Leta itabyemera, ifite uburyo yabihagarika. Birumvikana ko Leta itekereza Jenoside ikayikangurira abantu, igashyirwa mu bikorwa ikoresheje ibyo ifite byose harimo n’abaturage”.

Aba banyapolitiki bose bahuriza ku kuba nta kiza cyakozwe n’abanyapolitiki bateguye Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko bakavuga ko bakwiye gufatira urugero rwiza no kwigira ku banyapolitiki barwanyaga ikibi.

Depite Nizeyimana Pie akaba na Perezida w’ishyaka rya UDPR, asanga abanyapolitiki bishwe muri Jenoside hari amasomo babigiraho (Foto Gisubizo)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.