Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abanyapolitiki beza ni abashyira imbere inyungu rusange – Hon. Mukabalisa

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya May 13, 2018

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, atangaza ko nyuma yo gusura inzibutso zitandukanye, adashidikanya ko byabasigiye amasomo no kongera kuzirikana ingaruka mbi z’imiyoborere mibi y’abategetsi bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yongeraho ko ariko abanyapolitiki beza ari abashyira imbere inyungu z’abaturage.

Hon. Mukabalisa Donatille (Hagati), Mukama Abbas (iburyo), Hon. Uwimanimpaye Jeanne d’Arc (wa 2 iburyo), Senateri Harerimana Fatou (wa 4 uvuye iburyo), na Senateri Gakuba Jeanne d’Arc (Foto Inteko)

Ibi yabigarutseho mu mugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku ngoro y’Inteko Nshinga Amategeko.

Mukabalisa ati “Iyo igihugu kigize ibyago byo kuyoborwa cyangwa gutegekwa n’abantu batagira umutima ugikunda, badashishikazwa n’iterambere ryacyo n’imibereho myiza y’abo baba bashinzwe nkuko twabibonye haba muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri ndetse n’iyiyise iy’abatabazi, igihugu kirasenyuka”. Akomeza avuga ko igihugu cyasenywe na ba nyiracyo, ariko ngo ikiza ni uko Abanyarwanda bose bakataje mu kwiyubakira igihugu cyabo.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa, avuga ko abanyapolitiki nyabo ari arabashyashyanira guteza imbere umuturage. Ati “Iyo igihugu kiyobowe n’abagikunda, nk’abanyapolitiki beza kuko abandi sinavuga ko bari abanyapolitiki ahubwo bari abategetsi, abanyapolitiki nyabo natwe turimo bahibibikanira kwiteza imbere, bashyira imbere inyungu rusange, baharanira ubumwe n’ubufatanye bw’abagituye kandi nta kabuza gitera imbere kandi turi mu nzira, twishimira aho tugeze”.

Mu kiganiro cyatanzwe na Senateri Tito Rutaremera, avuga ko hari politiki y’ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ikaba igaragarira mu bikorwa, akanashima abanyepolitiki bagumye mu gihugu bagahitamo kubaka igihugu. Ati “Nubwo hariho politiki ivuga ubumwe bw’Abanyarwanda ariko ubumwe bw’Abanyarwanda buri mu bikorwa kandi ni nabyo dushimira abantu benshi b’abanyapolitiki bemeye kuguma muri uru Rwanda kuko nubwo tuvuga abanyapolitiki beza, hari abo byananiye baragenda”.

Dr Bizimana Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, avuga ko hari ubwo byagiye bivugwa ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda ariko ubu ngo bikaba bimaze gushira.

Ati “Kuvuga ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, icyo cyarabaye ariko ubu bimaze gushira. Nta muntu ugipfa gutinyuka, avuge ngo nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho kuko yamaze kwemezwa n’inkiko, imaze no kwemezwa ku rwego mpuzamahanga ariko abapadiri ni bamwe mu byiciro byatinyutse kuyihakana mu buryo bwemewe”.

Ikiganiro cyatanzwe na Dr Bizimana agaragaza ko ubutegetsi bwariho kuva kera, bwashyizeho amabwiriza yo kubarura Abatutsi bishwe kugira ngo bamenye abishwe abo ari bo, uko bangana, bamenye n’abataricwa hagenwe kubica.

Avuga ko ibyo ubisanga mu nyandiko zitandukanye nk’ibaruwa yanditswe n’adiminisitarateri wa Nyanza tariki ya 01 Kanama 1960 ayandikira abashefu barimo uwo ku Mayaga, amusaba kwirukana Abatutsi bari bahungiye mu Mayaga kuko nta n’umwe wagombaga kuba mu Mayaga cyangwa muri Teritwari ya Nyanza agasaba abashefu ko Abatutsi bagomba kujya mu Bugesera n’inka zabo na zo zikirukanwa.