Abanyamuryango ba Rotary basabye Isi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 01-06-2019 saa 12:51:42
Abanyamuryango ba Rotary Club bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyamuryango b’Umuryango mpuzamahanga ufasha abatishoboye muri za Guverinoma (Rotary Club) ishami ry’u Rwanda, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo gushyira indabo ku ma rusange yo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro tariki ya 31 Gucurasi 2019, bahamagariye buri muntu kugira ubuhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bagaharanira amahoro ku isi.

Mu butumwa bwatanzwe n’uhagarariye uwo muryango mu Rwanda, Rugera Jeannette, yavuze ko nk’umuryango ufasha batishoboye mu bikorwa bitandukanye biganisha ku iterambere baharanira kurwanya amakimbirane, bagaharanira ko ku Isi abantu baba mu mahoro, bityo buri mwaka bafata umwanya wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, bakanereka abanyamahanga n’abakiri bato bagize uwo muryango amateka y’u Rwanda kugira ngo bafashe gusigasira amateka y’ukuri.

Ati “Ni muri urwo rwego Rotary Club buri mwaka tuza kwibuka, tukibuka abanyarwanda, Abatutsi bazize Jenoside mu 1994. Twajyaga tubikorera ku rwibutso rwa Gisozi ariko kuko twibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi twahisemo kuza kuri uru rwibutso rwa Nyanza kubera amateka yihariye ahari.”

Abanyamuryango ba Rotary Club bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yakomeje avuga ko uwo muryango urimo abanyamuryango b’abanyamahanga bityo biba ari umwanya mwiza wo kugira ngo nabo barusheho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babashe kuvuga ibyo bazi neza.

Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Adamu Onoze Shuiabu, ni umwe mu bo mu kiciro cy’Aba-Rotary bakuze (Rotarians) yavuze ko ahamagarira isi guhagarika ubwicanyi ubwo ari bwo bwose.

Ati “Ubutumwa bwange, ndahamagarira isi guhagarika ubwicanyi bukorerwa inzirakarengane aho ari ho hose ku isi, tukimakaza amahoro n’ubumwe cyane cyane ko insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ari Kwibuka Twiyubaka. Ndahamagarira buri gihugu, ahari ubwicanyi bwose kugira ngo bicare ku meza amwe, bahagarike kwicana kuko abenshi bari kubigwamo ari inzirakarengane.”

Busingye Norine watangije ishyirahamwe Rotary Kigali City muri kaminuza zo mu mujyi wa Kigali, yavuze ko nk’urubyiruko baba bifuza kumenya amateka nyayo ku Rwanda, by’umwihariko ibyabaye ku Munyarwanda muri Jenoside, n’uruhare rwabo mu kugarura amahoro mu bihugu.

Uyu muryango ugira kandi ikiciro cy’abana biga mu mashuri yisumbuye, na bo baboneyeho umwanya wo guhura n’abazi amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, babasha kumva neza uko Abatutsi batotejwe bakicwa guhera mu 1959 bigeza mu 1994 hakorwa Jenoside yeruye amahanga arebera ariko ubutegetsi bwariho bukanga kwemera ko ari Jenoside.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.