Abanyamuryango ba Muganga Sacco barishimira gahunda ya ‘Gira Iwawe’

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 2, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Abanyamuryango ba Koperative yo kuzigama no kugurizanya yashyiriweho abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, Muganga Sacco, barishimira gahunda ya ‘Gira Iwawe’ kuko yatumye bagira aho bataha nyuma yo kuyitabira.

Gira Iwawe ni gahunda yatangijwe mu rwego rwo gufasha abaturage b’amikoro make kugira inzu binyuze mu nguzanyo bahabwa n’ibigo by’imari.

Ni gahunda kandi yatangijwe na Banki y’Igihugu y’Iterambere mu Rwanda (BRD) ku bufatanye n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA). 

Fred Kamurase ukorera ku kigo nderabuzima mu Karere ka Nyagatare avuga inzu atuyemo n’umuryango we yayiguze binyuze muri gahunda ya Gira Iwawe.

Asobanura ko umushahara we unyuzwa muri koperative Muganga Sacco, ibyamuhaye amahirwe yo kwitabira iyi gahunda.

Agira ati: “Nishimira ko umuryango wanjye uri mu nzu twishimiye nyuma yo kuba nanjye naritabiriye gahunda ya Gira Iwawe.

Mbere nabaga mu ikodi nkagorwa no kubona amafaranga y’ishuri y’abana, hakiyongeraho n’ayo nishyura nyir’inzu.

Ubu ndatekanye n’inzu ndabura imyaka 17 ngo ndangize kuyishyura. Muri make ndatekanye kandi sinkigorwa n’amafaranga y’ishuri y’abana.”

Ibi abihuriraho na Mukabega Daphrose na we ukora mu rwego rw’ubuzima mu Karere ka Kicukiro.

Yitabiriye gahunda ya Gira Iwawe, ubu atuye mu nzu ye bwite kandi ngo ntagihangayikishwa n’ikode ryari ryaramurembeje.

Ati: “Inzu ntuyemo nayiguze binyuze muri gahunda ya Gira Iwawe, iyo nzu ifite imiryango ibiri ku irembo ikorerwamo ubucuruzi, amafaranga avuyemo akunganira umushahara wanjye.”

Umuyobozi Mukuru wa Muganga sacco, Uwambayingabire Claudine, avuga ko bishimira aho Muganga Sacco igeze kuko yungutse abanyamuryango benshi, izamura umutungo kuko igeze hafi kuri miliyari 10.

Asobanura ko Gira Iwawe ari umushinga Sacco yakozeho ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima kuko mu nshingano za Minisiteri y’ubuzima harimo no gushakira amacumbi abakozi bayo.

Ati: “Binyuze muri Muganga Sacco, Minisiteri y’Ubuzima yakoranye na Banki itsura Amajyambere kugira ngo tubone inguzanyo ya Gira Iwawe noneho tubashe kubonera abanyamuryango bacu amacumbi.”

Muganga Sacco imaze gutanga inguzanyo ku banyamuryango bayo hafi amafaranga arenga miliyari kandi ngo ni igikorwa gikomeje.

Agira ati: “Ni umushinga tubona wagezweho kandi dukeka ko n’ubundi nidukomeza gufatanya na Banki itsura Amajyambere, abanyamuryango bacu bazabona aho batura kandi habahesheje icyubahiro.”

Mu myaka itatu, Muganga Sacco imaze gutanga inguzanyo zigera hafi kuri miliyari 6.

Mu gice cya Kabiri cya Gira Iwawe, kugeza ku wa 30 Nzeri 2025, hari hamaze kwishyurwa inguzanyo ya 484 050 000 Frw.

Ni mu gihe muri uko kwezi hari hamaze gutangwa inguzanyo ya Gira Iwawe ingana na 673 900 000 Frw kandi ikaba ikomeje kwishyurwa.

Yungutse 198 274 758 Frw kugeza ku wa 25 Nzeri 2025 mu gihe umwaka ushize yari yungutse 193 294 032 Frw.

Muganga Sacco ifite abanyamuryango 14 000 kandi umubare uracyazamuka cyane kuko n’Abajyanama b’ubuzima bagiye kwinjizwa muri Koperative Muganga Sacco.

Uwambayingabire Claudine, Umuyobozi Mukuru wa Muganga sacco, asobanura ibyiza bya Muganga Sacco
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 2, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE