Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Abanyamuryango ba Koperative Umwalimu SACCO bitoreye ababayobora

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jun 16, 2019

Muri Gahunda y’inama y’inteko rusange idasanzwe ya Koperative Umwalimu Sacco yo ku wa 15 Kamena 2019 bitoreye Komite Nyobozi izayobora muri manda y’imyaka itatu.

Perezida w’inama y’ubutegetsi yabaye Hakizimana Gaspard, Visi Perezida aba Rugaragara Joseph, umwanditsi aba Uwamurera Julienne, Umujyanama ni Mukanziga Pascasie.

Bishyiriyeho inzego n’izindi Komite zizajya zibafasha kugira ngo serivisi abarimu baka zishobore kuboneka vuba vuba barimo komite ngenzuzi, abagize akanama gashinzwe gutanga inguzanyo no gukurikirana uko izo nguzanyo zigenda zishyurwa ni abantu 5 aho buri Ntara n’Umujyi wa Kigali bahagararirwa.

Perezida w’inama y’ubutegetsi Hakizimana Gaspard yavuze ko anejejwe n’ikizere bamugiriye, ko azakoresha imbaraga ze kugira ngo azagaragaze icyo bamutoreye mu guteza imbere abarimu.

Yagize ati: “Komite icyuye igihe hari imishinga yari yaratangiye igamije guteza imbere abarimu itarangije, nzakomereza aho bari bagejeje na Komite yange tuba turi kumwe ndetse dufatanyije n’izindi nzego za Koperative no kunoza serivisi z’umwarimu.”

Urugero rwa kimwe mu bikorwa byihutirwa azaheraho ni amashami amwe n’amwe adafite aho akorera, mu turere dufite ibibazo by’aho gukorera, n’igikorwa cyo kunoza uburyo abarimu bafata amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa ‘Mobile Banking’ “

Hakizimana ashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ireba igikenewe ikaba yarahaye amahirwe umwarimu.

Ati: “Natwe rero abanyamuryango ba Koperative Umwalimu Sacco turashimira Guverimona y’u Rwanda yadutekerejeho, igatera inkunga, igashyiraho amafaranga kugira ngo ikigega gitangire. Natwe tugomba kubungabunga ibyo bikorwa kugira ngo koko igihugu kigumye gutera imbere binyuze mu mwalimu Sacco.”

Hakizimana yijeje abarimu kuzabona serivisi yihuse kandi ku gihe kandi ngo imikorere n’imikoranire izanozwa nta mwarimu uzabangamirwa n’uburyo ki ahabwa serivisi.

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Umwalimu Sacco barimo Nyirabahire Mariya, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Mukingo mu karere ka Nyanza, yashimye iyi koperative avuga ko abanyamuryango bashya abifuzaho gukomeza intambwe batangiye kuko yagiye iteza abarimu imbere, umwarimu akiyubakira inzu, umwarimu akigurira isambu, by’umwihariko abarimu babashije kwiga birihira za kaminuza n’ibindi.

Dusengimana Edouard, umwe mu bahagarariye umwalimu Sacco mu karere ka Rutsiro ati: “Iyi komite nshya tuyitezeho kuzayobora neza Koperative yacu kuko ari yo dutezeho iterambere rirambye, twifuza abayobozi bashobora gukemura ibibazo by’abanyamuryango cyane cyane nk’ikibazo kigendanye n’inguzanyo urabona ko kugira ngo umuntu yiteze imbere cyane cyane Mwarimu ni uko afata inguzanyo bityo akaba yakora ibikorwa byamuteza imbere.”

Avuga ko bashimira leta ko yabonye amafaranga arimo ari make, hakaba hari amafaranga igenda ishyiramo buri mwaka kugira ngo umwarimu abashe kuyaguza.

Ati “Icyo ni igikorwa gikomeye turashimira Leta ko n’inyungu ari make 11% ni make nta yindi banki wabona itanga inguzanyo kuri 11% ni amahirwe ya mwarimu.”

Kavugizo Kivin, ushinzwe ubugenzuzi bw’ibigo by’imari iciriritse muri Banki Nkuru y’u Rwanda BNR, ashima imikorere ya Koperative Umwalimu SACCO kuko mu myaka ishize yungutse.

Kageruka Benjamin, Umugenzuzi Mukuru w’ireme ry’uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, yavuze ko Minisiteri y’Uburezi yishimiye aya matora yabaye mu mucyo bikaba bizatuma abanyamuryango ba Koperative Umwalimu Sacco bakomeza gutera imbere.

Asaba  abayobozi bashyashya gutega amatwi abanyamuryango, gukorera mu mucyo, gukora bashyize imbere icyateza abanyamuryango imbere.

Ati: “Gutera imbere kwa Koperative umwalimu Sacco bivuze iterambere rya mwarimu ari na cyo Leta yifuza, ishyiramo n’ingufu kugira ngo umwarimu agire ubuzima bwiza. Turabasaba gutekereza bihanitse kugira ngo Koperative y’abarimu ikomeze itere imbere kandi isubiza ibibazo bya mwarimu.”

Koperative Umwalimu SACCO ni Koperative y’abarimu bo mu Rwanda yashinzwe ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame mu 2006. Kuva icyo gihe koperative yarakuze, ifite abanyamuryango bakabakaba 75 000.

Leta y’u Rwanda yashyizeho inkunga yihariye ya miriyari 30 izatangwa mu myaka 10 uhereye mu mwaka wa 2013.

Komite nshya yatowe n’Abanyamuryango ba Koperative Umwalimu SACCO yasabwe gutega amatwi abanyamuryango, gukorera mu mucyo, gukora bashyize imbere icyateza imbere abanyamuryango (Foto Gisubizo)