Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Abanyamategeko muri EAC bagomba kugira uburenganzira bungana-Prof. Sam Rugege

Yanditswe na RUTAYISIRE EMILE

Ku ya May 17, 2018

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, mu muhango wo gutangiza inama ya Komite y’Ubucamanza ishinzwe uburezi mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yavuze ko abanyamategeko bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba bagomba kugira uburenganzira bungana.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege

Muri iyo nama irimo n’amahugurwa azamara iminsi itatu yatangiye ku itariki ya 16 Gicurasi 2018, igamije  guhuza ibijyanye n’amategeko cyane cyane ajyanye n’iby’imyigishirize y’amategeko mu muryango wa EAC, kugira ngo bigire hamwe iby’amategeko mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bahuze imicire y’imanza, imiburanishirize mu nkiko, kugira ngo byorohere abakora imirimo cyangwa ibikorwa binyuranye muri EAC bigende neza ndetse nihavuka ibibazo cyangwa amakimbirane bibe byakemurwa, hashingiwe  ku mategeko n’amahame, ahuriweho n’inkiko zose.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Rugege yagaragaje bimwe mu bibazo abanyamategeko bo mu Rwanda bahura nabyo agira ati “Twemerera abanyamategeko bo muri EAC kuba basaba uburenganzira bwo kuza kuburanira mu Rwanda,  ariko abo mu Rwanda bajya hanze bakavuga ko amategeko yabo atabibemerera. Amategeko agomba guhinduka kugira ngo nabo abemerere gukorera mu bindi bihugu bya EAC”.

Ibi Prof. Rugege akaba yabivuze ashimangira ko Komite nk’iyo yateranye ari yo yakabaye ibishyiramo imbaraga kugira ngo amategeko yo muri EAC ahinduke ahuze n’ayo mu Rwanda, abaturage bo muri ibyo bihugu bagire uburenganzira bungana ndetse n’abavoka bagire uburenganzira bungana.

Prof. Sam Rugege asanga ari yo mpamvu Komite y’ubucamanza ishinzwe uburezi muri EAC ikwiye guhuza inyigisho n’imyigishirize, ndetse no kugaragaza ibikenewe kugira ngo hage hatangwa impamyabumenyi zimwe mu bihugu byose  bitume abantu bagira uburenganzira bungana.

Prof. Rugege yagaragaje bimwe mu byo inama itegerejweho

Prof. Rugege yavuze ko hari ibisabwa mu masezerano ahuza ibihugu byo muri EAC aho bivuga ko bashyiraho igitabo kirimo ibitekerezo  ku mategeko bigakorwa mu bihugu byose byo muri EAC. Yavuze no ku bitabo na byo bigomba gukorwa bizajya bihuriza hamwe imanza zaciwe mu bihugu byo muri EAC.

Prof. Sam Rugege yavuze ko ibyo bitabo bitari byashyirwaho kandi hashize igihe kitari gito EAC yongeye gukora. Yasabye ko muri iyo nama basuzuma izo ngingo, kugira ngo ibyo bitabo bizage bifasha mu mashuri ndetse bifashe n’abacamanza, mu gukemura ibibazo bihuza abo muri EAC.

Dr Kayihura Muganga Didace, Umuyobozi w’ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILDP), yavuze ko  inyigisho muri za Kaminuza zo muri EAC zidahuje  100%, ariko ko buri Kaminuza igira umwihariko wayo, ikaba ari yo mpamvu haba inama zihuza Komite zishinzwe amategeko kugira ngo zirebe ko hari aho bahuriza.

Dr Kayihura avuga kandi ko ari nayo mpamvu usanga muri Kaminuza yo mu Rwanda ya ILDP yakira abana bavuye mu bihugu byose biri mu muryango wa EAC kuko u Rwanda rwateye intambwe mu kureba aho bahuriza n’ubwo hari abavugaga ko bagendera ku mategeko y’abize mu bihugu bikoresha icyongereza abandi bakavuga ko bagendera ku mategeko y’abize mu gifaransa.

Dr Kandi yagarutse ku bigomba kwigwa muri iyo nama nko kuba bagomba kwiga ku burenganzira bw’umwana, kugira ngo abacamanza bage babyumva kimwe ku buryo abacamanza bose bo muri EAC inama izarangira bumva kimwe uburyo baca imanza bashingiye ku burenganzira bw’umwana.

Ikindi gikomeye bazigaho ni uko bagiye gushyiraho umurongo uzajya utuma umucamanza wo mu gihugu runaka azajya abasha kubona uko umucamanza wo mu kindi gihugu cya EAC aca urubanza ku buryo bajya baca imanza kimwe kandi bumve ibintu kimwe, baga ca imanza mu buryo buhuye.