Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Abanyamaroc badusuye ngo duhuze ibyiza dukora – Busingye

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 21-01-2019 saa 17:09:09
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston (iburyo) asuhuzanya na Minisitiri w'Ubutabera muri Maroc Muhamed Aujjar (Foto James)

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Jonhston atangaza ko Minisitiri w’Ubutabera w’Igihugu cya Maroc Muhamed Aujjar n’intumwa ayoboye baje gusura Minisiteri y’Ubutabera n’izindi nzego kugira ngo bahuze ibyiza Maroc ikora n’ibyo u Rwanda rukora mu butabera ngo bungurane ubunararibonye mu bikorwa mu bihugu byombi.

Ibi Busingye yabibwiye itangazamakuru, nyuma yo kwakira Minisitiri w’Ubutabera wa Maroc n’intumwa ayoboye mu ruzinduko barimo mu Rwanda, avuga ko iki gihugu kiri mu nzira y’amavugurura akomeye.

Yagize ati “Yaje kugira ngo duhuze ibitekerezo, duhuze ibyiza bakora n’ibyo dukora natwe tube twagira icyo twiga na bo babe bagira icyo biga.”

Minisitiri Busingye yagarutse ko by’u Rwanda rugezeho mu butabera, akomoza ku mavugurura akomeye yabaye mu rwego rw’ubutabera, aho mu mwaka wa 2004 hatangijwe amavugururwa mu rwego rwo guhuza inzego zitanga ubutabera n’ikerekezo igihugu cyari kihaye, ndetse n’aho Isi yari igeze kuko hari hamaze igihe kinini cyane hataba amavugururwa akomeye.

Ati “Muribuka ko havuguruwe imiterere y’inzego, ni bwo bwa mbere habayeho Urukiko rw’Ikirenga nk’urwo dufite uyu munsi, n’urukiko rukuru rwavutse n’inkiko zikurikira, hahinduwe ububasha bw’inkiko, hahinduwe ibisabwa kugira ngo abantu bahinduke abashinjacyaha, abacamanza, abagenzacyaha n’ibindi hanahindurwa n’imitekerereze.”

Busingye yavuze ko kuva muri 2004 kugeza ubu habayeho amavugururwa atari manini nk’aya mbere ariko yabayeho, mu mwaka wa 2006, mu wa 2010, mu wa 2016 n’ejobundi hashyizweho urukiko rw’ubujurire, aya mavugururwa ngo ni yo akurikiye ayo muri 2004.

Yavuze ko igihugu cya Maroc gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda ukaba uri mu nzira yo gutera imbere umunsi ku wundi, agaruka ku gutsura umubano hagati ya Perezida Kagame w’u Rwanda n’Umwami wa Maroc Muhamed II.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston (iburyo) asuhuzanya na Minisitiri w’Ubutabera muri Maroc Muhamed Aujjar (Foto James)

Minisitiri Busingye kandi yagarutse ku gutsura umubano Minisiteri y’Ubutabera yakoze aho umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Maroc, abonana na Minisitiri wa Maroc n’abandi, aho batumweho ko bazaza kubasura.

Yavuze kandi ko Maroc ifite inama mpuzamahanga ku butabera akaba yamaze gutumira Minisitiri w’Ubutabera kugira ngo iyo nama na we azabe ayirimo

Ati “Mu kwezi kwa Gatatu muri Maroc bazaba bafite inama mpuzamahanga y’ubutabera, nk’iriya y’i Davos ariko Davos irebana n’ubutabera, yadusabye rero ko yifuza ko tuzaba muri iyo nama.”

Minisitiri w’Ubutabera wa Maroc Muhamed Aujjar yavuze ko baje kureba ibivugwa ku Rwanda, aho rugeze mu kubaka inkiko zishingiye ku ikoranabuhanga, bareba icyo u Rwanda rubarusha, banaganira kugira ngo buri ruhande rwigire ku rundi.

Ati “Twaje kureba aho u Rwanda rugeze mu birebana no kubaka inkiko zishingiye ku ikoranabuhanga, turebe icyo baturusha na bo tubabwire aho tugeze na bo bamenye imikorere yacu mu rwego rw’ubutabera kugira ngo twihutishe ibyo dukora.”

Minisitiri w’Ubutabera muri Maroc n’intumwa ayoboye yasuye Minisiteri y’Ubutabera, Inteko Ishinga Amategeko, Umuvunyi Mukuru, Laboratwari y’ibimenyetso, azakomereza i Nyanza gusura ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko akazaba ari n’umushyitsi mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko kizatangirizwa mu Karere ka Huye kuri uyu munsi ku wa kabiri tariki 22 Mutarama.

Hateganyijwe kandi amasezerano agera kuri 3 azasinywa hagati y’impande zombi mu rwego rw’ubufatanye mu kugera ku kubaka inkiko zishingiye ku butabera.

U Rwanda na Maroc bikomeje gushimangira umubano wabyo

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.