Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abanyamakuru muhangane n’abatifuriza u Rwanda ineza-Kaboneka

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Apr 13, 2018

Mu muhango wo kwibuka abari abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wabereye mu kigo k’Igihugu k’Itangazamakuru (RBA), Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yasabye abanyamakuru guhangana n’abatifuriza u Rwanda ibyiza.

Abayobozi mu nzego zitandukanye zaba iza Leta n’iz’itangazamakuru mu muhango wo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi(Foto James)

Uyu muhango wabaye ejo hashize tariki 12 Mata 2018, witabirwa n’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda n’imiryango y’abanyamakuru bazize Jenoside.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka (iburyo) ubwo yagezaga ikiganiro ku bitabiriye Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Foto James R)

Minisitiri Kaboneka yavuze ko kwibuka bidakwiye kuba umugenzo ahubwo bikwiye kuba umwanya wo kwiga no gufata ingamba zo guhangana n’uwaba yifuza gusubiza Abanyarwanda mu icuraburindi.

Yagize ati: “Hari abanyamakuru batifuriza u Rwanda ineza, bifuza kurusubiza muri Jenoside. Mukwiye kwibaza uruhare buri wese uri muri uwo mwuga agira mu guhangana na bo”.

Yasobanuye ko kwibuka abari abanyamakuru ari umwanya w’abariho uyu munsi, ubafasha guhitamo neza, kurwanya ikibi bafatiye ku ngero nziza z’abababanjirije bagahangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri Kaboneka kandi avuga ko kwibuka ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma hakarebwa intambwe imaze guterwa bityo hagafatwa ingamba zo kwibuka abantu biyubaka.

Agira ati: “Guhora twibuka ni inshingano zacu, ni amateka atari meza ariko ni n’amateka yabayeho kandi akozwe n’Abanyarwanda ubwabo”.

Yasabye imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside kutiheba ngo bicwe n’agahinda kuko bafite igihugu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko abanyamakuru bagomba gutekereza ku byo batangaza mbere yo kugira icyo bavuga bakabanza bagatekereza ku ngaruka bishobora kugira ku bo bashaka ko bigeraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru Mbungiramihigo Peacemaker, yasabye abanyamakuru gukora bareba ejo hazaza mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, u Rwanda baraga abana babo.

Yabasabye kwirinda kuba igikoresho cy’abafite inyungu zabo ndetse no kwirinda gukora bagamije indonke bataharaniye.

Senateri Prof Nkusi Laurent yavuze ko itangazamakuru rigomba gukora ryubahiriza amategeko y’igihugu ariko naryo rikagira amategeko yaryo arigenga yo kuvugisha ukuri. Arisaba kwirinda gusesereza abantu no kwinjira mu buzima bwabo bwite, kandi rigakora ibyo rihagazeho, ryemera, by’ukuri, byubaka kandi bigamije iterambere.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) Asiimwe Arthur avuga ko itangazamakuru rikwiye kureba uruhare rubi ryagize mu gutegura no gutiza umurindi Jenoside.

Asaba abanyamakuru kwishakamo umusanzu wo kubaka u Rwanda rwifuzwa ryunga Abanyarwanda; anenga ibitangazamakuru bicyandika cyangwa bigikoresha amagambo atoneka abarokotse Jenoside.