Abanyamakuru basabwe gukora kinyamwuga inkuru z’ihohoterwa

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 30-12-2018 saa 16:03:12
Twahirwa Alex, Umuhuzabikorwa w'imishinga muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye abanyamakuru gukora inkuru ku ihohoterwa birinda kugaragaza uwahohotewe n’ukekwaho icyaha mu gihe cyose atarahamwa icyaha n’inzego z’ubutabera.

Ibi ni bimwe mu mahame y’ubunyamwuga mu itangazamakuru yagarutsweho n’Umuhuzabikorwa w’imishinga muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Twahirwa Alex, mu mahugurwa yateguwe n’iyi Minisiteri mu rwego rwo kongera kurebera hamwe n’itangazamakuru ikibazo k’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inkuru zikorwa muri uru rwego rimwe na rimwe zigashyira ahagaragara uwahuye n’ihohoterwa ndetse n’ukekwaho .

Yagize ati: “Hari inkuru dukunze kubona mu bitangazamakuru bimwe na bimwe usanga zigaragaza imyirondoro y’uwahohotewe, aho akomoka n’aho abarizwa, ariko ifoto ye igahishwa cyangwa amajwi ye agahishwa.”

Avuga ko iyo umwana wahohotewe agaragajwe biba bishobora kumugiraho ingaruka z’umutekano, agasaba abanyamakuru gukora inkuru zabo kinyamwuga birinda kugaragaza umwirondoro w’umwana, ababyeyi be, inkomoko ye n’ibindi.

Ati: “Iyo uhishe isura y’umwana ariko ukerekana ababyeyi be, n’ubundi abamuzi bahita bamumenya kandi uwamuhohoteye na we aba akora ibishoboka ngo ahishe ibimenyetso ku buryo ashobora kumugirira nabi cyangwa agahita atoroka inzego zibishinzwe zitabashije kumukurikirana.”

Umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Murebwayire Shafiga, na we yasabye ko uwahohotewe akwiye kugirirwa ibanga bitabujije ko inkuru ikorwa kugira ngo ababikoze bakurikiranwe, ariko nanone asaba ko ukekwaho na we akwiye kuterekanwa kuko aba atarahamwa n’icyaha, aho aba yitwa umwere.

Murebwayire kandi avuga ko hari ubwo bijya bibaho ko uwahohotewe atanga amakuru y’uburyo yahohotewe n’uwamuhohoteye, rimwe na rimwe itangazamakuru rikaba ryamugaragaza, aho ashobora kugira ikibazo cy’umutekano muke bitewe n’amakuru yatanze.

Bamwe mu banyamakuru bagaragaje icyo bungukiye muri aya mahugurwa n’icyo bagiye guhindura mu mikorere y’inkuru zabo.

Ufitinema Aime Gerard, ni umunyamakuru uvuga ko inkuru zivuga ku ihohoterwa ziba ari inkuru z’impuruza n’ubuvugizi kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe n’amategeko, ariko ngo nanone hari ubwo zishobora gukorwa mu buryo butari ubw’umwuga zikaba zagira ingaruka ku wahohotewe n’uwatanze amakuru.

Ati “Ni byo itangazamakuru rifasha mu kurwanya ihohoterwa no gukorera ubuvugizi uwarikorewe, iyo bikozwe nabi cyangwa bigakorwa uwahohotewe atagaragajwe ariko ababyeyi be bakagaragazwa ndetse n’imyirondoro ye igashyirwa ahagaragara, bishobora kumuteza umutekano muke.”

Musekeweya Liliane na we ni umunyamakuru, avuga ko amahugurwa abonye azamufasha kurushaho kuba umunyamwuga mu kwandika inkuru zirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati “Hari ubwo abanyamakuru bashobora kugaragaza uwahohotewe, bikaba byamuviramo guhohoterwa birenze ikigero.”

Asanga inkuru ikenewe ari igamije guhindura sosiyete aho gukora inkuru ushyira ku karubanda uwahohotewe n’ukekwaho icyaha.

Amahugurwa yasojwe abanyamakuru bafashe ingamba zo gukora inkuru zijyanye n’ihohoterwa mu buryo bwa kinyamwuga kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Twahirwa Alex, Umuhuzabikorwa w’imishinga muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.