Abanyamakuru bahuguwe ku misoro, basabwa gukebura abaturage bayikwepa

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 08-03-2019 saa 08:06:51
Aya mahugurwa ku misoro yabereye mu Karere ka Bugesera yitabiriwe n'abanyamakuru baturutse hirya no hino muri Afurika

Nubwo umusoro ufatwa nk’urufunguzo rw’iterambere mu bihugu bitandukanye, haracyagaragara abatumva ko gusora bikwiye kuba inshingano.

Ikigo gishinzwe kubaka ubushobozi bw’ibigo bishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro muri Afurika (ATAF) gikomeje gushakisha icyatuma abaturage bitabira gusora ku bushake.

Byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu by’Afurika bitabiriye amahugurwa y’iminsi 3 mu karere ka Bugesera.

Ayo mahugurwa agamije no gufasha abanyamakuru kumenya uruhare rwabo mu gushishikariza abaturage kwitabira umusoro.

Abitabiriye aya mahugurwa basobanuriwe byinshi ku ruhare rw’imisoro mu kubaka igihugu n’icyo itangazamakuru ryakora ngo abaturage barusheho kwitabira gusora

Umuyobozi wa ATAF Mary Baine, avuga ko bafashe gahunda yo kwiyegereza itangazamakuru nk’urwego rukomeye, abahagarariye inteko zishinga amategeko kimwe n’abandi bavuga rikijyana kugira ngo bakomeze gukundisha abaturage n’inzego kugira ngo imisoro irusheho gutangwa.

Agaragaza ko imisoro igira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu by’ibinyamuryango bya ATAF. Ati: “Impuzandengo usanga ingana na 15% mu bihugu bigeze nko kuri 12% ibindi bisigaye na byo ugasanga bigira ingana na 30% mu kuzamura ubukungu n’iterambere by’ibihugu ariko bikaba bidahagije”.

Mu gusubiza ikibazo cy’abaturage usanga badasobanukiwe n’icyo imisoro batanga ikoreshwa, Baine asobanura ko iyo misoro isabwa igira uko ikoreshwa. Agira ati: “Urugero nko ku Rwanda ubona ko rwashyize imbaraga mu gufasha RRA mu gukusanya imisoro hanyuma ibonetse igakoreshwa mu iterambere haba mu burezi, ubuvuzi, inyubako n’ibindi bikorwa remezo naho igaragarira mu bikorwa byungukira abaturage kandi biteza igihugu imbere.”

Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu mu kigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) Kayigi Habiyambere Aimable, ashima ATAF yabashije guhuriza hamwe abo banyamakuru bo mu gihugu no hanze bagahurira mu Rwanda kugira ngo bafatanyirize hamwe mu gutangaza iby’imisoro.

Aya mahugurwa ku misoro yabereye mu Karere ka Bugesera yitabiriwe n’abanyamakuru baturutse hirya no hino muri Afurika

Avuga kandi ko ayo mahugurwa azarushaho no gufasha ibigo bishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro kugira ngo bifatanye n’itangazamakuru mu gutangaza amakuru yose arebana n’iby’imisoro kuko ntawashobora kugera ku baturage asize itangazamakuru.

Asubiza ikibazo k’itangazamakuru ku birebana n’ubufatanye bw’izo nzego 2 (Itangazamakuru n’ibigo by’imisoro n’amahoro) bugaragara nk’ubukiri hasi, Habiyambere yemera ko ari ko biri ariko ayo mahugurwa bahuriyemo yitezweho kuzavanaho ahagaragaraga ibyuho hamwe na hamwe mu bihugu ku bijyanye n’amakuru ajyanye n’iby’imisoro.

Avuga ko ayo mahugurwa azavamo ibitekerezo byo gushyiraho gahunda izafasha abatuye ibihugu kubona amakuru arebana n’imisoro.

Habiyambere akaba asaba abanyamakuru bitabiriye kurushaho guhugukirwa n’ibijyanye n’imisoro. Ati: “Biratangaje gutangaza inkuru ijyanye n’imisoro utabanje kuwumva neza, ukumva itegeko riwugenga, hanyuma ugakurikizaho kuyageza ku batuye icyo gihugu. Turifuza kandi ko itangazamakuru ridufasha no gukebura abawunyereza rigaragaza ko bigira ingaruka kuri buri Munyarwanda.”

Habiyambere anasaba itangazamakuru gufasha abaturage kumenya uko imisoro yinjizwa ingana n’uko igenda ikoreshwa. Gusa ashima ko mu Rwanda hari uburyo byubatswe bubigaragariza abaturage.

Kugeza ubu ATAF kuva yashingwa mu mwaka wa 2009 igizwe n’ibihugu by’ibinyamuryango 38 by’Afurika, naho ayo mahugurwa agamije kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru yitabiriwe n’abagera kuri 72 bo mu bice binyuranye by’Afurika, by’umwihariko abagera ku 11 ni abo mu Rwanda.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye amahugurwa yabereye mu Bugesera mu Burasirazuba bw’Igihugu

Amafoto: RRA

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.