Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abanyamakuru bagaragaje icyo batekereza ku bihembo bahabwa na RGB

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 07-11-2019 saa 16:14:54
Mbabazi Dorothy, Umunyamakuru wa TV1

Abanyamakuru batandukanye mu Rwanda, bagaragaje icyo batekereza ku bihembo bihabwa abanyamakuru bakoze inkuru nziza zigamije iterambere (Development Jousnalism Awards) mu byiciro bitandukanye. Ubusanzwe ibihembo bihabwa abanyamakuru bitangwa n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) buri mwaka.

Bimwe mu bisanzwe bigenderwaho mu gutanga ibihembo, harimo ubunyamwuga buba bwagaragaye mu gutara inkuru, akamaro yagiriye sosiyete, n’ubushakashatsi bwakozwe mbere yo kuyisohora n’ibindi.

Ikinyamakuru Imvaho Nshya cyaganiriye n’abanyamakuru batandukanye, bakigaragariza ibyo batekereza ku bihembo abanyamakuru bahembwa na RGB. Kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2019, biteganyijwe ko RGB ihemba abanyamakuru bafite inkuru zahize izindi muri uyu mwaka wa 2019.

Mbabazi Dorothy, Umunyamakuru wa TV1, yagize ati “Kiriya gihembo iyo ugifashe ufite gahunda kikugirira akamaro. Ku ruhande rwange, cyangiriye akamaro ubwo nagifataga mu 2016 kuko hari ibibazo byinshi nabashije gukemura, cyane ko muzi n’amikoro ya bamwe mu banyamakuru. Iyo rero ubonye ibihumbi 500 cyangwa 600 aziye rimwe, uyakoresha ikintu gifatika kandi binatuma ukorana ibakwe kuko umurimo ukora uba wahawe agaciro. Bivuze rero ko biriya bihembo ari ingirakamaro.”

Mwanafunzi Ismaël, Umunyamakuru wa Radiyo Rwanda, avuga ko kuba abanyamakuru bajyana inkuru mu ihiganwa, bituma bongera ubunyamwuga. Yagize ati “Kuba hari umubare runaka w’abanyamakuru bajyana inkuru zabo guhatana, bigaragaza ko buri mwaka hari abakora inkuru bakagerageza kongera ubunyamwuga kuko bazi ko inkuru zitsindira ibihembo ari izikoze kinyamwuga.

Numva iyo ari inyungu ku bunyamwuga kuko no kuba umuntu yakwicara akavuga ko hari inkuru yakoze igahembwa, na we azahora avuga ko hari urwego ariho mu bunyamwuga.

Igitangazamakuru gifite inkuru 1, 2, 3 zahembwe nacyo kicara kizi ko gifite ubunyamwuga runaka. Mbona inyungu zishingiye cyane ku bunyamwuga kurusha ibiri mu bihembo. Mbona babyaguye byatuma benshi bihatira gukora inkuru ziri mu nyungu z’abaturage.”

Habineza Felix ukorera Royal FM, ashimangira ko ibihembo bihabwa abanyamakuru byunganira imishahara bakura mu bigo by’itangazamakuru bakorera. Ati “Ibihembo bitera akanyabugabo abanyamakuru, kandi umunyamakuru umeze neza mu mutwe akora neza n’ikinyamakuru kikabyungukiramo. Niba koko abanyamakuru ari abakene, ariya mafaranga babaha yunganira duke bahabwa n’ibitangazamakuru byabo bihora bitaka ubukene.”

Habineza Felix, Umunyamakuru wa Royal FM

Rutayisire Peter Claver ukorera Radiyo Ishingiro ikorera mu karere ka Gicumbi, yagize ati “Ibihembo bifasha umunyamakuru kuko iyo abonye ayo mafaranga amufasha kwiteza imbere no gukemura bimwe mu bibazo yari afite. Tuvugishije ukuri, abanyamakuru bahembwa ibihumbi 500 nk’umushahara ni bake cyane. Iyo nk’ayo agize amahirwe akayabonera rimwe biramufasha.

Ku bijyanye n’inyungu ku gitangazamakuru, navuga ko nabyo kiba cyungutse kuko haba hahembwe umukozi wacyo bityo rero, ni ishema.”

Rutayisire Peter, umunyamakuru wa Radiyo Ishingiro

Hitayezu Christophe, Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi w’Ikinyamakuru NONAHA, ahamya ko ibihembo byongerera umurava umunyamakuru mu kazi. Ati “Birafasha cyane, ku ruhande rw’umunyamakuru byongera umurava n’urukundo afitiye umwuga. Iyo ubitse ishimwe igihe cyose uriteyeho ijisho wumva ingufu n’urukundo rw’icyatumye urihabwa ziyongereye, ukarushaho guharanira gukora inkuru nziza. Igihembo kandi kijyana n’amafaranga, gusa yo arashira ariko insinzi igumaho.

Igitangazamakuru cyo cyunguka mu buryo buziguye, uwahembwe arushaho kugikorera inkuru nziza. Ikindi n’umunyamakuru wahembwe arushaho kwizerwa n’abasomyi by’umwihariko abazi ko atsindira ibihembo, kwizera no gukunda inkuru ze, bigira inyungu zo kugumana abasomyi ku gitangazamakuru.”

Hitayezu Christophe, Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi w’ikinyamakuru NONAHA

Urinzwenimana Mike, Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi w’ikinyamakuru Express News, avuga ko umunyamakuru wahembwe bituma ibyo akoze byose bihabwa agaciro. Ati “Ku ruhande rwange ni uko guhemba abanyamakuru bifite icyo bifasha abanyamakuru kuko bituma bumva ko ibyo bakora bihabwa agaciro bityo bakabikora neza kugira ngo bazabe aba mbere mu gihe bizaba bigeze ku munzani wo gushaka abahize abandi.

Inyungu mu gitangazamakuru ni uko izina ry’igitangazamakuru kigira agaciro iyo umunyamakuru wacyo ahembwe kuko hahembwa umunyamwuga bivuze ko kiba gikora kinyamwuga kandi n’amafaranga batanze afasha umunyamakuru watsinze kwiteza imbere.”

Urinzwenimana Mike, Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’Ikinyamakuru Express News

Rwanyange René Anthère, Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi w’Ikinyamakuru PANORAMA, we yagize ati “Ibihembo bitangwa bifitiye inyungu impande zombi yaba umunyamakuru ndetse n’igitangazamakuru akorera.

Ku ruhande rw’umunyamakuru bimufasha kunoza umwuga we agakora kinyamwuga no kuwukorana ubushake n’umuhate kugira ngo buri mwaka age abona inkuru ajyana mu ihiganwa.

Ku ruhande rw’ikinyamakuru, cyungukira mu kubona inkuru nziza zikoze kinyamwuga abasomyi bakarushaho kukigirira ikizere bakakigana ari benshi. Icyo gihe abamamaza barakiyoboka kuko kiba cyazamuye abagikurikira.”

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.