20°C , Mostly cloudy with thunderstorms | Kigali-Rwanda

Abanyamakuru ba siporo basabwe kugira uruhare mu iterambere rya siporo mu Rwanda

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 15-02-2020 saa 17:39:47
Abanyamakuru ba siporo ubwo bari basoje amahugurwa

Tariki 11 kugeza 13 Gashyantare 2020, Komite Olempike y’u Rwanda ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda “AJSPOR” bateguye amahugurwa  y’abanyamakuru 30  yabereye kuri Olympic Hotel Kimironko.

Aya mahugurwa  yagarutse  ku bijyanye n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru  muri siporo ndetse n’indangagaciro za Olempike n’uburyo zahuzwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Ubwo yasozwaga tariki 13 Gashyantare 2020, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens, yavuze ko bateguye aya mahugurwa kugira ngo bongerere ubumenyi abanyamakuru ba siporo, kugira ngo barusheho gukomeza gufasha mu iterambere rya siporo.

Yagize ati: “Siporo mu Rwanda igomba kuba umuco, ibi rero inzego zibishinzwe ntabwo zashobora kubishyira mu bikorwa zidafatanyije n’itangazamakuru.”

Yakomeje agira ati: “Siporo burya si amarushanwa gusa, ahubwo igamije  kwimakaza indangagaciro. Aya mahugurwa rero wari umwanya mwiza wo gusobanurira abanyamakuru ba siporo indangagaciro nyarwanda zigaragara muri siporo.”

Aha yavuze ko ku munsi wa kabiri w’amahugurwa, tariki 12 Gashyantare 2020 abanyamakuru basuye Ingoro y’Umwami mu Rukari  i Nyanza kugira ngo  barebe uko imikino gakondo yakorwaga  n’indangagaciro yagiraga.

Amb. Munyabagisha Valens avuga ko bateguye aya mahugurwa bagamije ko bamenya gahunda za siporo kugira ngo babimenyekanishe ndetse no kubaza ababikora aho bigeze kuko utabaza umuntu icyo yari ashinzwe utazi icyo agomba gukora.

Akomeza agira ati: “Natwe twamenye  inshingano z’abanyamakuru  kuko si ukuza kutubaza gusa kuko twasanze no mu nshingano zabo  harimo kumenyesha abanyarwanda  politiki  y’iterambere rya siporo.”

Aya makugurwa yari yitabiriwe n’abanyamakuru 30 biganjemo abaze igihe gito binjiye mu mwuga. Aganira n’Imvaho Nshya nyuma yo guhugurwa, Itangishaka Eric ukora kuri Contact FM  akaba amaze umwaka n’igice akora umwuga w’itangazamakuru, yavuze ko bungutse byinshi muri rusange kandi ko ibyo bigishijwe bigiye kubafasha kunoza umwuga wabo no kugira uruhare rugaragara mu iterambere rya siporo muri rusange. Akomeza avuga ko ubu agiye kujya yitonda ku makuru atangaza ndetse n’amagambo akoresha.

Mu gusoza aya mahugurwa ikipe y’abanyamakuru ba siporo bakora mu bitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho bakinnye n’iy’abanyamakuru bandika birangira ikipe y’abavuga yegukanye igikombe itsinze iy’abandika ibitego 4-3.

Abanyamakuru ubwo basuraga inkoro y’umwami i Nyanza 

Nyuma y’amahugura habayeho gukina umupira w’amaguru hagati y’abanyamakuru bandika n’abavuga

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.