Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abanyamahirwe bakomeje kubona ibihembo bya Airtel

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 24-06-2019 saa 08:20:58
Benshi bakomeje kwishimira ibihembo bakesha Airtel (Foto Airtel)

Airtel Rwanda ikomeje gushyikiriza ibihembo abafatabuguzi n’aba agents bayo muri promosiyo yiswe “Byuka uri Millionaire”. Mu cyumweru gishize, Airtel yakomeje ibikorwa byo guhemba abanyamahirwe.

Muri ibyo bikorwa harimo nko guhemba aba agents byabereye mu ihuriro ribahuza ryabereye i Rubavu, guhemba abanyamahirwe 20 b’umunsi ndetse no guhemba abatomboye miriyoni babiri ba mbere.

Muri iryo huriro ryabereye i Rubavu, Airtel-Tigo Rwanda yahembye aba agents bayo ibashimira umurava n’umuhate bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi baha serivise abafatabuguzi bayo. Ayo mahuriro abera mu mpande zose z’igihugu aho aba agents batsindira ibihembo bitandukanye nk’amatara akoresha urumuri rw’izuba, amafaranga agera kuri miriyoni 18 ndetse na moto zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Sharif Banamwana, umuyobozi ushinzwe Ibicuruzwa muri Airtel Rwanda, yagize ati: “Twifuzaga kubashimira uburyo mutanga serivise ku bafatabuguzi bacu n’uburyo mukorana umwete akazi kanyu”.

Jean Damascene, umwe mu banyamahirwe batsindiye miriyoni muri promosiyo izwi nka ‘Byuka uri Millionaire’ ya Airtel Tigo yagize ati “Kuba natsindiye aya mafaranga byanshimishije cyane kuko sinari mbyiteze. Nsanzwe nkoresha Airtel Money mu buzima bwa buri munsi; ngura ama inite, kohereza cyangwa kwakira amafaranga ndetse no kubitsa. Aya mafaranga azamfasha cyane mu murimo w’ubuhinzi nkora, nzagura isambu nini nagure ibikorwa byange mbashe kubona umusaruro wisumbuye. Nashishikariza abafatabuguzi bose ba Airtel-Tigo kwitabira gukoresha Airtel Money nabo bakabona amahirwe yo kuba millionaire”

Kugeza ubu Airtel imaze guhemba abanyamahirwe barenga 240 ndetse n’aba agents barenga 30 mu gihugu hose. Icyo abafatabuguzi bakora kugira ngo na bo babe bamwe muri abo banyamahirwe, ni ugukoresha Airtel Money.

Benshi bakomeje kwishimira ibihembo bakesha Airtel (Foto Airtel)

Ubuyobozi bw’iyi sosiyete buvuga ko Promosiyo ya Byuka uri Milionaire izamara amezi atatu.

 

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.