Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Abanyamahanga bitabiriye ‘BuildExpo’ biyemeje kuzagaruka gushora mu Rwanda

Yanditswe na admin

Ku ya 27-11-2017 saa 10:11:29
Iri murikagurisha ryitabiriwe n'abavuye mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi, bashima isoko ry'u Rwanda, benshi biyemeza kuzagaruka kuhashora imari (Foto James R.)

Bamwe mu banyamahanga bamaze iminsi itatu i Kigali mu imurikagurisha ry’ibikoresho by’ubwubatsi n’ibitanga ingufu z’imirasire y’izuba “BuildExpo” bishimiye uburyo mu Rwanda bahakorera ubucuruzi bw’ibicuruzwa byabo, batangaza ko biteguye kugaruka gushaka aho bazakorera n’abo bazakorana, bityo Abanyarwanda bakabona ibikoresho byabo bitabahenze mu nzira zo kubitumiza hanze.

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abavuye mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi, bashima isoko ry’u Rwanda, benshi biyemeza kuzagaruka kuhashora imari (Foto James R.)

Abo banyamahanga biganjemo abaturutse ku mugabane w’Aziya, Amerika no muri bimwe mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, bitabiriye imurikagurisha ryateguwe n’ikigo cyo muri Dubai, “Expogroup” gifatanyije n’Ikigo k’Igihugu k’Iterambere (RDB).

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya, cyane abo muri Aziya bavuze ko ari ubwa mbere bakandagiye muri Afurika, ariko biteguye kuza ku isoko ry’u Rwanda no kugeza ibicuruzwa byabo ku mugabane w’Afurika. Umushinwakazi, Yin Bin, yavuze ko mu banyarwanda bagera kuri 500 yakiriye abasobanurira ibyo kompanyi  “Tianjin Youfa International Trade CO. Ltd” y’ikigo “Youfa Group” ikora, babyishimiye ariko bamubwira ko nta ho babona ibyo bikoresho hafi yabo.

Ati “Nzasaba ikigo cyanjye kuzabyigaho neza tukaza gukorera mu Rwanda kugira ngo abashaka ibikoresho byacu babibone hafi, batiriwe batakaza amafaranga menshi kuko bambwiye ko bishobora no kubafata amezi atandatu batarabona ibicuruzwa batumije iwacu mu Bushinwa.”

Patrick Ongolla wo muri Kenya yavuze ko ikigo akorera cya “Ramco Group” kizashaka umwanya urambuye kikaza mu Rwanda kuganira na Guverinoma y’u Rwanda ku mushinga wo gutanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku ruganda rukoresha ibicanwa byoroshye (ASL Ltd) bubaka ahantu rukabasha gutanga umuriro ku baturage bari hamwe bari hejuru ya 500 000.

Kamulinda Fidele Claude wamurikaga ibikoresho by’Ikigo Electricom Ltd gikura ibikoresho mu nganda zo mu Bufaransa na Turikiya, yavuze ko imurikagurisha ryabafashije kwerekana bimwe mu bikoresho by’ubwubatsi birimo ibihangana n’ubukonje bwo ku nkuta z’inzu n’ibyo kurinda inkuba ku bantu benshi no ku ngo.

Ati “Iyi expo yaradufashije cyane, kuko nk’iyo umuntu ari ahantu mu nguni ye, aho akorera, nta bwo ushobora kumeya ibyo acuruza. Ariko iyo ugiye ahantu hagaragara, hasurwa nk’aha, abantu barahagera bakabona ibyo bifuzaga.”

Umuyobozi wungirije wa RDB ushinzwe ibikorwa, Emmanuel Hategeka, yavuze ko abitabiriye iri murikagurisha baturutse ku yindi migabane u Rwanda rubatezeho byinshi mu ishoramari.

Ati “Abo tubatezeho byinshi kuko bashobora no kuva hano biyemeje kuba batangira ibikorwa by’ubucuruzi byabo mu Rwanda, bashora imari mu Rwanda, by’akarusho bashobora kuba batangira gukorera ibicuruzwa byabo mu Rwanda bagamije guhaza isoko ryo mu Rwanda  n’isoko ryo mu karere.”

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abavuye mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi, harimo u Bushinwa, u Buhinde, u Butaliyani, Turikiya, u Buyapani, Afurika y’Epfo, Ibihugu byunze ubumwe by’Abarabu (UAE), Oman, Tanzania, Kenya, Ibirwa bya Komore  n’ibindi. Ni imurikagurisha ryatangiye ku wa 22 risoza ku wa 24 Ugushyingo 2017.

MUTUNGIREHE SAMUEL

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.