Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Abanyamahanga biga muri CMU binjirije u Rwanda amadovize

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 06-03-2019 saa 07:58:06
Dr. Mutimura Eugene, Minisitiri w'Uburezi ahererekanya amasezerano na Madamu Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa RDB (Foto MINEDUC)

Kaminuza ya ‘Cannergie Melon University’ (CMU) ishami ry’Afurika yinjirije amadovize kuko usibye abanyamahanga bayigamo, n’ababyeyi babo n’inshuti baza kubasura.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Akamanzi Clare, yabitangarije mu muhango wo guhererekanya ubuyobozi bw’iyi kaminuza hagati ya RDB yari isanzwe iyifite mu nshingano na Minisiteri y’Uburezi yahawe inshingano zo kuyicunga.

Yagize ati “Iyi kaminuza yinjirije u Rwanda umusaruro ushimishije uhereye ku banyeshuri b’abanyamahanga bayigamo kuko basurwa n’ababyeyi babo ndetse n’inshuti bakarara mu mahoteri yacu, bagafungura muri za resitora zacu n’amahoteri, bagakora n’ibindi bishobora kwinjiza amafaranga mu mifuka y’Abanyarwanda na bo bagatanga imisoro mu isanduku ya Leta.”

Uretse kurara mu mahoteri yo mu Rwanda no gufungura muri resitora ziri mu gihugu, Akamanzi avuga ko imiryango y’aba banyeshuri inafata umwanya wo gusura ibyiza nyaburanga bigize u Rwanda birimo za Pariki, inzu ndangamurage z’u Rwanda n’ahandi ndetse bakanakoresha itumanaho rya terefoni, imodoka, ngo ibyo byose bikaba byarinjirije igihugu amafaranga.

Akamanzi kandi avuga ko abanyeshuri b’abanyamahanga n’imiryango yabo iyo baje mu Rwanda aba ari n’abantu bashobora kubwira abandi uko u Rwanda rumeze, ibyo basuye byabashimishije, bigatuma n’abo basize iwabo na bo bafata gahunda yo kuza gusura u Rwanda, bityo bikazamura umubare wa ba mukerarugendo ndetse n’amadovize akinjira.

Ati “ Kuba abanyeshuri 90% biga muri Cannergie Melon University ari abanyamahanga byafashije ko n’imiryango yabo imenya u Rwanda kuko yabasuye, ikanarumenyesha n’abandi bakaza kurusura tukinjiza amadovise.”

Avuga ko iyi kaminuza kimwe n’izindi z’amahanga zigenda ziza mu Rwanda zizatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana mu mahanga ndetse n’umusaruro uturuka mu bukerarugendo ukiyongera.

Akamanzi avuga ko abageze mu Rwanda bose batangarira isuku igaragara muri Kigali, inyubako nziza kandi nshyashya, umutuzo n’umutekano urangwa mu gihugu n’imyitwarire myiza y’Abanyarwanda ku banyamahanga.

Aboneraho gusaba Abanyarwanda gukomeza iyo myitwarire myiza, kugira isuku n’ahandi hose ndetse no mu migi 6 yatoranyirijwe kuzunganira Umujyi wa Kigali kugira ngo igihugu gikomeze kinjize ishoramari mu mpande zose.

Rugege Crystal, uhagarariye Cannergie Melon University ishami rya Afrika, avuga ko abanyeshuri b’abanyamahanga ari benshi muri iyi kaminuza kandi iri shuri ryishyura umusoro nk’irindi shoramari ryose uturuka ku mafaranga y’ishuri yishyurwa n’abanyaeshuri bahiga, akaba ari kimwe mu byinjiriza igihugu.

Crystal Rugege, Uhagarariye Cannergie Melon, Ishami ry’Afurika

Abanyeshuri143 ni bo basoje amasomo yabo muri CMU naho102 baracyari ku ntebe y’ishuri, muri abo bose 10% ni bo banyarwanda barimo, abasigaye ni abanyamahanga.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.