Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Abanyamaguru bakwiye gukoresha uruhande rw’ibumoso igihe bari mu muhanda

Yanditswe na DOSI JEANNE GISELE

Ku ya Apr 4, 2018

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ritangaza ko abanyamaguru bakwiye gukoresha igice k’ibumoso mu gihe bari mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato.

Imikoreshereze y’umuhanda mu mujyi wa Kigali iratandukanye cyane kuko ho uhasanga urujya n’uruza rw’abantu baturutse hirya no hino mu gihugu.

Aha Polisi yigishaga abanyeshuri bo mu karere ka Bugesera uko umuhanda ukoreshwa ndetse n’umukono bagomba kugenderamo mu bukangurambaga iherutse gukora (Foto RNP)

Imvaho Nshya yegereye bamwe mu banyamaguru maze bavuga igice basanzwe bagenderaho mu gihe bakoresha umuhanda.

Ingabire Rachel wari ku cyapa k’imodoka kiri imbere ya Sitade Amahoro avuga ko igice agenderaho biterwa n’aho agiye cyangwa aturutse.

Ati: “Biterwa n’aho ngiye cyangwa nturutse, nk’ubu nje hano nagenderaga iburyo kuko nari ngiye gutega izijya Kimironko, ariko nzamutse nagendera ku ruhande rwo haruguru kuko mba nzi ko ntega imodoka zijya Kicukiro kuko ari ho ntaha.”

Hategekimana Emmanuel we avuga ko asanzwe agendera mu nzira yahariwe abanyamaguru.

Ati: “Nge iyo ndi mu muhanda ngenda n’amaguru ngendera aho mbona hari inzira yahariwe abanyamaguru gusa.”

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, avuga ko mu gihe umunyamaguru arimo gukoresha umuhanda, akwiye gukoresha uruhande rw’ibumoso bitewe n’aho agiye cyangwa aturutse, bityo n’abatwaye ibinyabiziga bakabimwubahira.

Ati: “Mu gihe umunyamaguru ari mu muhanda akwiye gukoresha uruhande rw’ibumoso bwe ugereranyije n’aho aturutse, n’abatwaye ibinyabiziga bakabimwubahira, kuko utwaye iyo ava akagera ni we amakosa abarwaho. Mu gihe habaye impanuka irimo n’umunyamaguru icyo gihe harebwa icyo uwari utwaye yakoraga, kuko we asabwa gusiga metero 10 hagati ye na wa wundi umuri imbere.”

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney akomeza avuga ko n’ubwo amategeko y’umuhanda areba ibinyabiziga, ngo abanyamaguru bakwiye kwitwararika bakubahiriza ibyo basabwa mu gihe bari mu muhanda birinda gukoresha telefone bagiye kwambuka cyangwa bari kuri moto, kwambara ‘ekuteri’ (ecouteur) mu matwi, kwirinda kwambukiranya umuhanda uko babonye ndetse bagakoresha neza imirongo yahariwe kwambukiramo (zebra crossing) ndetse n’amatara yo mu mahuriro y’imihanda by’umwihariko itara ririmo ibara ry’icyatsi ribemerera kwambuka.

SSP Ndushabandi asoza avuga ko utwaye ikinyabiziga iyo anyuze ku kindi kinyabiziga nabi acibwa amafaranga y’u Rwanda  25 000 by’amande, naho uwakoresheje umuvuduko ukabije agacibwa agera ku  50 000 mu gihe uwasinze acibwa 150 000. Si ibi gusa kuko ngo uwagonze umuntu agakomereka cyangwa agapfa akorerwa idosiye akajyanwa muri parike.