Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Abanyamadini n’amatorero baganirijwe ku ruhare rwabo mu guteza imbere Afurika

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya May 22, 2018

Umukozi uhagarariye amadini n’amatorero mu karere ka Kicukiro Mukiza Josias arasaba amatorero n’amadini gusenyera umugozi umwe mu kurangwa n’ibikorwa bigamije guteza imbere Afurika kugira ngo ibashe kwibohora, ibikorwa bikagendana n’amasengesho.

Abanyamatorero n’amadini basabwe gukorera hamwe mu kuzamura Afurika no kuyifasha kwibohora (Foto Sezibera A.)

Ibyo yabigarutseho mu biganiro by’iminsi 2 byahuje ingeri zinyuranye by’umwihariko abayobozi b’amatorero, Abapasiteri, abacuruzi, abagisha n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira ngo bashobore kubona ibibateza imbere n’Afurika muri rusange.

Mukiza yabwiye abitabiriye ibiganiro ko ukwibohora kw’Abanyafurika (Pan African Movement) ari igikorwa cy’Abanyafurika mu kwibohora, akaba ari cyo gihe nk’abanyapolitiki n’abatuye uwo mugabane bagomba kuzirikana. Bityo, Abanyamatorero n’Amadini tariki 23 Gicurasi batumiwe hamwe n’abanyapolitiki kurebera hamwe uruhare rwabo mu kubohora Afurika. Ati: Ubwo muteraniye muri aya mahugurwa, mutekereze uburyo amadini yagira uruhare mu kubohora Afurika kandi mutegura ibikorwa byose biteganywa mu bihe biri imbere”.

Ibyo byagarutsweho na Pasiteri Muzure Nathanaeli, umuvugizi w’Itorero ‘Eglise Evangelic de la bonne Nouvel au Rwanda’ (ENR), avuga ko amadini akwiye kugaragaza uruhare rwayo mu kwibohora kw’Afurika.

Agira ati: Amatorero azagira uruhare runini mu guharanira icyatuma Afurika igera ku bwigenge nyabwo (Panafricanism) kandi ni nayo ntego nyamukuru y’ibi biganiro, kuko abarimu dufite ni abafite ikerekezo cyo kwigisha abantu amahame ava muri Bibiliya ashobora gutuma Afurika itera imbere”.

Atangaza ko izo ngeri zose zahuye kugira ngo zifatanyirize hamwe kwiga amahame ya Bibiliya ashobora gutuma batera imbere nk’Abanyafurika kandi babashe kwigenga.

Pasiteri Muzure asobanura ko habayeho gufatanya n’abamisiyoneri baturutse mu gihugu cya Nigeria banasanganywe ubunararibonye mu gutanga ubutumwa bwo kwigisha kugira ngo Abanyafurika bose bazamukire hamwe babashe gutera imbere.

Yagize ati: Uruhare rw’abanyamatorero n’amadini ntibishingiye mu gusenga gusa, bishingiye no mu gukora. Tugomba gusenga Imana ariko tukanakora, tukiga kandi turusheho kumenya ko ubwo bushobozi tubufite”.

Avuga ko nk’abanyamatorero bari basanzwe bahura n’imbogamizi z’uko hari abantu batumvaga ko Abanyamatorero cyangwa Abakirisitu bavanga umurimo w’ivugabutumwa n’indi mirimo isanzwe ahubwo bakibwira ko gutera imbere kw’Afurika ari iby’abanyapolitiki gusa cyangwa abakuru b’ibihugu.

Yongeyeho ko imyumvire y’abanyamatorero yo kumva ko bagomba guhora mu nsengero ikwiye guhinduka ahubwo abashumba babo bakabyaza umusaruo abakirisitu bakamenya gukora uko bashoboye hashingiwe ku mpano ye karemano kuko bituma igihugu gitera imbere.

Umutoni Aurea ukora umwuga w’uburezi akaba n’umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, avuga ko hakurikijwe ibintu byose bikorwa muri Afurika kandi hagamijwe kugera ku majyambere arambye, hari iby’ibanze bigomba gukurikizwa.

Agira ati: Ikibazo cya mbere ni uko kugeza ubu abantu batarashobora gukorera hamwe nyamara byaragaragaye ko abishyize hamwe batera imbere. Kugira ngo Afurika yishyire hamwe itere imbere ni uko twakorera hamwe, akaba ari yo mpamvu twitabiriye aya mahugurwa tutayarekeye Abapasiteri n’abavugabutumwa gusa kuko n’ubundi aho bari baba bakorera abantu.”.

Umutoni na we ntiyemeranya n’abirirwa bicaye ngo barasenga gusa badakora kuko nta kwizera kudafite imirimo, ni ngombwa ko abantu bakora kuko bahawe amaboko ngo bakore umunsi wa 7 baruhuke nk’uko Imana yabivuze.

Aya mahugurwa yahuje abantu 297 bari mu byiciro by’imirimo binyuranye bakaba bateraniye mu karere ka Kicukiro.