Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abanyamadini basabwe kwigira kuri Isilamu batangiza amarerero

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 25-02-2019 saa 17:27:33
Musenyeri Kambanda yasabye abanyamadini gushyiraho amarerero hagamijwe gushyigikira Leta mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi no kugwingira mu bana

Mu gikorwa cyo gutaha urugo mbonezamikurire y’abana bato rwubatswe mu Majengo mu Mujyi wa Rubavu binyuze mu rugaga rw’amadini ruharanira guteza imbere ubuzima mu Rwanda, RICH, abanyamadini n’amatorero bose basabwe gutangiza ingo mbonezamikurire.

Umuyobozi wa RICH, Archeveque Musenyeri Kambanda Antoine, umushumba wa diyosezi ya Kigali yashimye uruhare rw’ingo mbonezanikurire mu kuzamura ubuzima bw’abana bakiri bato asaba ko buri torero ryagira umuco wo kwigira kuri Isilamu bagatangiza urugo.

Agira ati: “Twese dufite inshingano zo kurera neza abana ni bo bana dutezeho azaza heza h’igihugu cyacu, nyamara aba baba tuvuga bafite ibibazo byinshi birimo bidindiza imikurire yabo ari na yo mpamvu abanyamadini twatangiye kubyinjiramo. uruhare rwacu n’ubushake mu guteza imbere imikurire myiza y’abana bacu bigaragara no mu bikorwa dukomeje gukora, nshimira abayisilamu bagize uruhare rukomeye ngo uru rugo rushirweho, ndasaba n’abanyamadini bose gushiraho gahunda nk’izi zigamije kuzamura no kwita ku bana.”

Akomeza agira ati, “Ubufatanye burakenewe kugira twite ku bana bacu, turashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’ingo mbonezamikurire n’abandi bafatanyabikorwa, bikwiye kubera isomo amadini yose ku kureba uburyo abana bose bakwitabwaho, urugo mbonezamikurire ni urwacu kandi tuzakomeza gukora ubuvugizi ngo ingo mbonezanikurire zigere ahantu hose mu gihugu kandi mu nyigisho zacu tuzabishimangira.”

Musenyeri Kambanda yasabye abanyamadini gushyiraho amarerero hagamijwe gushyigikira Leta mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi no kugwingira mu bana

Dr Anitha Asiimwe, umuhuzabikorwa wa gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato yashimye ubufatanye bw’inzego zitandukanye cyane iz’amadini aho bashima ubufatanye bwatumye urugo mbonezamikurire rwatangiye rwubakwa rukaba ruzafasha abaturage baba abasengera mu idini ya Isilamu ku Majengo ndetse n’abaturanyi mu rwego rwo kuzamura imikurire y’umwana muto.

Agira ati: “Ndashima kandi leta ku bw’umutekano kuko tudafite umutekano utuma tugira ibyo tugeraho na gahunda ziteganyijwe zikagerwaho ntaho twagera.”

Dr Anita Asiimwe agaza ijambo rye ku bitabiriye uyu muhango

Gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana ni ingenzi ntacyo twageraho tutaramiye ubuzima bw’ abana ku gihe, twiyemeje ko muri 2050 igihugu cyacu kizaba kishoboye, ubuzima bw’abana bataragira icyo bishoboresha bisaba ko mu minsi 1.000 umwana yitabwaho uko bikwiye, ndashima amatorero ku buryo baganira bakanakurikirana abana.”

Mukeshimana Josue umwe mu babyeyi barerera mu rugo mbonezamikurire y’abana bato muri Majengo ashima ubuyobozi bwabagobotse bakaba babona aho basiga abana mu gihe bagiye gushakisha imibereho.

Agira ati: “Turashima ubuyobozi bwatuzirikanye bukaduha urugo mbonezamikurire abana bacu, twabasigaga ku mupaka tugiye gushakisha imibereho muri DRC kuri ubu bagiye kubaho batuje, turashima Leta yashizeho iyi gahunda kuko igera ku bana bacu natwe bakatwigisha.”

Urugo mbonezamikurire rw’abana bato rwa Majengo ku musigiti w’idini rifite abana bato bagera kuri 201 ryavuguruwe ku nyubako zari zisanzwe zihari hifashishijwe miliyoni 7.5.ndetse ubuyobozi bw’idini ya Isilamu mu Rwanda bwemeza ko hamaze kubakwa ingo mbonezamikurire y’abana bato zigera kuri 13 ndetse ngo barateganya kuzongera.

Inkuru yabanje:

Rutsiro: Abahinzi b’icyayi barishimira irerero begerejwe

 

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.