Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Abanyamabanki n’ibigo by’ubwishingizi baganirijwe ku buziranenge bwa serivisi

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya May 9, 2018

Ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) cyatangiye ibiganiro n’abakora umurimo w’amabanki n’abafite ibigo by’ubwishingizi ku ibwiriza ry’ubuziranenge bwa serivisi, byateguwe  ku bufatanye bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) na RSB, mu rwego rwo kureshya abashoramari b’abanyamahanga gushora imari yabo mu Rwanda.

Atangiza ku mugaragaro ibi biganiro ku buziranenge bwa serivisi, Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond, yagize ati “RSB ntireba gusa ibicuruzwa bijya ku masoko, inganda n’ibiribwa, ahubwo inashinzwe kugenzura ubuziranenge  bwa serivisi zinyuranye zitangwa mu gihugu”.

Abanyamabanki n’ibigo by’ubwishingizi barasabwa gutanga serivisi zujuje ubuziranenge ku babagana, kugira ngo bigire uruhare mu kuzamuka kw’ishoramari (Foto Mugisha B.)

Yabwiye ababyitabiriye ko bagomba gushyira imbaraga mu buziranenge bwa serivisi batanga kugira ngo bashimishe ababagana kandi babashe gukurura abashoramari benshi b’imbere mu gihugu no hanze yacyo, bikazashoboka mu gihe bazaba bashobora kubahiriza ibipimo mpuzamahanga mu mitangire ya serivisi za banki n’ibigo by’ubwishingizi.

Ibiganiro byibanze ku birango by’ubuziranenge bya QMS na ISO 9001, nka bimwe u Rwanda rwagizemo uruhare mu mitegurire yabyo ku rwego mpuzamahanga.

Murenzi avuga ko ibigo bitanga serivisi za banki n’iz’ubwishingizi bifite ubuziranenge bwa serivisi bikiri bike, ari nayo mpamvu hifuzwa ko byiyongera mu rwego rwo kureshya abashoramari.

Ati “Ikerekezo cy’u Rwanda ni ukugera ku buziranenge bwa serivisi za banki n’ibigo by’ubwishingizi, kandi amabwiriza agashyirwa mu bikorwa, tukunguka abashoramari b’abanyamahanga benshi”.

Butera Emmauel, ushinzwe serivisi yo kubungabunga imitangire ya serivisi muri RSB, avuga ko ibyo biganiro bigamije gukangurira amabanki n’ibigo by’ubwishingizi kugira uburyo ngengamikorere mu gutanga serivisi mu byo bakora.

Ati “Iri  bwiriza ryakozwe mu 2012, ari  nabwo u Rwanda rwahawe kuba umunyamuryango mpuzamahanga mu gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge, rikaba ryagizwemo uruhare n’u Rwanda ndetse rinashyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2015, rigamije kongera uburyo bwo gushimisha abagana izo serivisi”.

Iri bwiriza kandi ngo rirajyana na gahunda ya Leta yo gushyiraho uburyo bufasha abantu kugirira ikizere serivisi z’amabanki n’ibigo by’imari, muri gahunda yo kureshya abashoramari.

Munyana Cynthia ni umwe mu bagana banki muri serivisi zitanga zo kubitsa, kubikuza no kuguriza, avuga ko amabanki yo mu Rwanda amaze gutera intambwe mu mitangire ya serivisi, ariko ngo ntiziragera ku rwego mpuzamahanga kuko haracyari ibikwiye kunozwa.

Ati “Ni byo koko hari intambwe yatewe muri serivisi za banki mu Rwanda, ariko hari n’ibigikeneye kunozwa cyane cyane ibijyanye no kubikuza hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa ATM, hari ubwo usanga icyuma kidakora, hari ubwo ugisaba amafaranga ntikiyaguhe kandi ubona gikora, hari n’ubwo kiyakwima kandi ugasanga kuri konti yawe yavuyeho”.