Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Abanyafurika ibihumbi 100 buri mwaka bicwa n’imiti itujuje ubuziranenge

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 17-10-2018 saa 09:18:56
Umurungi Providence, umuyobozi w'ishami ry'ubutabera mpuzamahanga muri Miniteri y'ubutabera (iburyo) na MarkusGreen (ibumoso), umuyobozi wungirije wa CWAG ( Foto Sezibera)

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) irerekana ko abantu bagera ku bihumbi 100 muri Afurika bapfa buri mwaka bazize imiti itujuje ubuziranenge.

Kurwanya ibyaha ndengamipaka mu bucuruzi bw’imiti itujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge bizagerwaho ku bufatanye bw’inzego kuko bibangamiye sosiyete.

Inzego zinyuranye ziteraniye i Kigali muri gahunda zo kuganira ku buryo bwo gukumira no kurwanya imiti yinjira mu gihugu itujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge.

Umurungi Providence uyobora ishami ry’ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ati “Iyi nama igamije guhugura inzego zinyuranye z’igihugu mu kurwanya ibyaha ndengamipaka, harimo imiti itujuje ubuziranenge, kuyigurisha mu buryo butemewe n’amategeko no kwambutsa ibiyobyabwenge.”

Avuga ko iyi nama yitabiriwe n’inzego zinyuranye zifite aho zihuriye no kurwanya no gukumira ibi byaha by’ubucuruzi bw’imiti yarengeje igihe cyangwa itujuje ubuziranenge, harimo ubushinjacyaha, abacamanza, abakora mu nzego z’ubuzima, urwego rw’abinjira n’abasohoka ndetse n’Ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge.

Ati “Aba banyamerika baje kudusangiza ubunararibonye bafite mu kurwanya ibyaha ndengamipika kuko bo babigezeho, inama ikaba itegerejweho gusobanura uko inzego zinyuranye zikwiye gukorana kugira ngo hakumirwe ibyo byaha.”

Umurungi Providence, umuyobozi w’ishami ry’ubutabera mpuzamahanga muri Miniteri y’ubutabera (iburyo) na MarkusGreen (ibumoso), umuyobozi wungirije wa CWAG ( Foto Sezibera)

Umurungi avuga ko hari ubwo abantu bazana imiti bavuga ko ivura maraliya itari isanzwe, bakayicuruza ariko mu by’ukuri itarasuzumiwe ubuziranenge.

Avuga kandi ko hari n’abigana imiti, hakaba hari ingamba zo gukomeza gukurikirana abashaka kwinjiza imiti itujuje ubuziranenge, bityo inzego zose zikaba zigomba kuba maso.

Abajijwe niba nta ngaruka bishobora kugira ku bucuruzi ndengamipaka, Umurungi avuga ko ubucuruzi butanyuze mu mucyo n’ubundi butemewe.

Avuga ko nta gihugu cyakwemera ko abaturage bacyo bahumanywa n’imiti itujuje ubuziranenge, akaba asanga ubucuruzi bwiza ari ubukorwa bwubahirije amategeko y’ubuziranenge.

Umuyobozi wungirije w’Inama y’ubuyobozi y’Umuryango ugamije kurwanya ubucuruzi butemewe bw’imiti CWAG-AAP, Markus Green, yavuze ko bari mu Rwanda mu gihe k’iminsi ibiri baganira n’inzego zinyuranye za Leta n’abikorera ku bijyanye no kurwanya ubucuruzi butemewe bw’imiti itujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Tuzahugura inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’ubucuruzi ndengamipaka mu rwego rwo kubasangiza ubunararibonye dufite mu kurwanya ibyo byaha birimo iby’ubucuruzi bw’imiti itemewe, ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi.”

Avuga ko ibi byaha ndengamipaka bimaze kugwira muri Afurika, ari na yo mpamvu u Rwanda rwifuje ko baza kuganira n’inzego zibishinzwe kugira ngo zihugurirwe uburyo ibyo byaha bikorwa n’uburyo bwo kubikumira.

Kurwanya no gukumira imiti yinjira mu gihugu itujuje ubuziranenge bigiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo Abanyarwanda barindwe imiti yabahumanya cyangwa yabangiriza ubuzima.

 

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.