Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Abanyafurika bo mu bihugu 7 bababajwe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 13-11-2019 saa 12:29:14
Bamaze gusura imbere amateka ari mu rwibutso bashyize indabo ku mva banunamira imibiri isaga ibihumbi 250 iruhukiye ku rwibutso rwa Kigali ku Gosozi (Foto Samuel M)

Abayobozi batandukanye bo mu bihugu birindwi by’Afurika n’abo mu Buyapani, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, basobanurirwa byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi Jenoside zabaye ku Isi, bamwe muri bo batangaza ko biteye agahinda bityo abantu bakwiye kwirinda imvugo zo kubiba urwango mu bantu.

Ni abayobozi bagera kuri 20 baturutse mu bihugu bya Kenya, Tanzania, Sudan, Nigeria, Malawi, Zambia, Afurika y’Epfo, bari kumwe n’abo mu Kigo k’Igihugu gihinzwe amazi, isuku n’isukura WASAC hamwe n’itsinda ry’abo mu Kigo Mpuzamahanga k’iterambere cy’Abayapani JICA gikorera mu Rwanda.

Charity Oise-Amu waturutse muri Nigeria, yabwiye itangazamakuru ko amateka yamweretse ko byari ibintu biteye ubwoba ku muntu.

Ati “Isomo nabwira Isi ni uko tugomba kubana mu mahoro, ntihakagombye kubaho ihezwa mu gihe twaremwe n’Imana imwe, dukwiye gukundana umwe ku wundi kandi dukwiye guhagarika imvugo z’urwango zo mu bwoko ubwo ari bwo bwose.

Dukwiye kwigisha urukundo, dukwiye kwiga kwigisha amahoro mu bantu kuko nta kintu na kimwe twazanye mu buzima turimo cyangwa icyo tuzajyana aho ari ho hose tutazi nituva muri ubu buzima.

Urukundo rukwiye gusagamba, amahoro y’Imana nayo akwiye gusagamba, nifuza ko bitazongera kubaho ukundi mu gihugu icyo ari cyo cyose cyo ku mugabane w’Afurika; dukwiye kwikunda kandi tukabana mu mahoro nta guhungabanywa.”

Aliyu Ahmad Nahuce wo muri Nigeria, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe iby’amazi muri Nigeria muri Abuja, ngo yibuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari mu Bwongereza mu 1994 ariko ibintu byinshi byagiye bimusigara mu mutwe.

Ati “Nashoboye kwibuka ibyabaye byose, nashoboye kubona abantu bazize Jenoside; kugira ngo sosiyete ibike aya mateka ni ugufasha abazabaho, bizabwira abantu ko ikibi cyakozwe kandi ntibizongere ukundi.

Nzabwira ab’iwacu n’abo mu muryango ko urwango rushingiye ku kintu icyo ari cyo cyose, ku idini, ubwoko atari byiza, twese twaremwe n’Imana yacu, nta muntu uhitamo uwo azaba we, ubwoko runaka ashaka kuvukiramo; twese turi abantu, tugomba kugira ubumuntu no kumvana, gukorera hamwe mu nyungu z’ubuzima bwiza bwacu n’aheza h’abazadukurikira.”

Umuyobozi Mukuru wungirije w’ikigo WASAC, Gisele Umuhumuza, yasobanuye ko abo banyamahanga ari bo bifuje ko basura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Igihugu rero bagezemo bwa mbere ni u Rwanda, amateka yose baba barayumvise kuri za radiyo ariko iyo bageze hano bibafasha kubyumva neza kurushaho mu bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Iri tsinda ryasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ni bamwe mu bitabiriye inama ya mbere ihuje sosiyete zishinzwe gukwirakwiza no gutanga serivisi z’amazi meza muri muri Afurika.

U Rwanda ruvuga ko iri huriro rifasha kungurana ibitekerezo ku mitangire ya serivisi no kubona amazi meza, kurebera hamwe imbogamizi zigihari, cyane cyane izijyanye n’ikoranabuhanga mu bumenyi, ibihombo ndetse n’uburyo bwo kuzagera ku ntego z’iterambere rirambye ariko buri gihugu kiba gifite intego kihaye muri izo ntego.

Intego y’u Rwanda ni iyo guha amazi meza abaturage bose kugeza mu 2024 bikaba byagezweho 100%.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.