Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Abanyafurika barashoboye-Perezida Kagame

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 25-09-2021 saa 19:03:54

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 25 Nzeri 2021 yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriraga i Pemba muri Mozambique.

Mbere yo gusoza uru ruzinduko, Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’umunsi mukuru w’ingabo muri Mozambique wizihirijwe bwa mbere mu myaka 50 ishize mu Mujyi wa Pemba, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Uyu munsi wizihijwe mu gihe ingabo z’ibihugu byombi zamaze kwambura ibyihebe Intara ya Cabo Delgado, ibintu Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ari urugero rw’ibishoboka ashimangira ko Abanyafurika bashoboye kandi ubufatanye bwabo ari umusingi ukomeye wo gukemura ibibazo byugarije umugabane w’Afurika.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda n’Afurika mu guhangana n’iterabwoba ari igihamya gifatika cy’uburyo hakenewe ubufatanye bwagutse ku mugabane w’Afurika mu gukemura ibibazo bibangamiye umutekano, imibereho myiza n’iterambere ry’Abanyafurika.

Yagize ati: “Abanyafurika barashoboye, kandi mu gukorana neza, dushobora kubona ibisubizo ku bibazo byacu bikomeye. Nta kintu na kimwe gikwiye kutubuza guharanira umutekano, iterambere, n’imibereho myiza y’abaturage b’Afurika.”

Perezida Kagame yanavuze kandi ko umwuka w’ubufatanye n’ubutwererane ukomeje ku bihugu by’Afurika harimo u Rwanda rwifatanyije na Mozambique kugira ngo birwanye ikibazo gishya kibangamiye umutekano n’umutuzo bya Cabo Delgado.

Yakomeje agira ati: “Abaturage ba Cabo Delgado, kimwe n’ahandi muri Mozambique, bakeneye amahoro n’umutekano, kugira ngo babeho, bita ku miryango yabo, kandi bagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyabo. Mu by’ukuri, twese turabikeneye, Igihugu cyose twaba dukomokamo.

Ni yo mpamvu u Rwanda rutatindiganyije, igihe twasabwaga kwinjira mu ngabo zacu hamwe n’ingabo za Mozambique, kugira ngo umutekano ugaruke muri aka karere. Twese hamwe, ingabo zacu zifatanyije zabashije gusubiza inyuma inyeshyamba.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu munsi kandi, Perezida Kagame yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitari muri Mozambique nk’impanuka, kuko zitabajwe kugira ngo zifatanye n’abavandimwe bo muri Mozambique mu gukemura ikibazo.

Ati: “Ikibazo duhanganye na cyo, dufatanyije n’inshuti zacu z’Abanyamozambike, ntabwo cyahoraho iteka. Igihenze kurusha ibindi ni ukwemera ko ikibazo nk’iki gikomeza ntacyo umuntu abikozeho. Ibyo birahenze kurusha kwiyemeza no gukora kugira ngo gikemuke. Ikibazo nk’iki gitwara ubuzima bw’abantu n’ahazaza h’igihugu mu iterambere.”

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, yashimiye Perezida Kagame nk’Umunyafurika ugira ishyaka ryo gutabara abandi Banyafurika no gushimangira agaciro kabo. Yashimangiye ko ubu bufatanye bugomba gukomeza kuko urugamba rwo guhashya iterabwoba nta gihugu na kimwe cyarwishoboza kidafatanyije n’ibindi bihugu.

Mu kwezi Kwa Nyakanga uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwohereje ingabo na polisi bagera ku 1000 mu bikorwa byo kugarura umutekano mu bice by’Intara ya Cabo Delgado byari bimaze imyaka 5 byarabaye isibaniro ry’ibikorwa bya kinyamaswa byakorwaga n’ibyihebe byari byaramaze no kwigarurira imijyi imwe n’imwe yo muri iyi ntara. 

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.