Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Abanyafurika bakwiye gushakira hamwe ibyo bakeneye-Musoni

Yanditswe na DOSI JEANNE GISELE

Ku ya Mar 19, 2018

Umuyobozi w’umuryango uharanira agaciro k’abakomoka muri Afurika ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais, avuga ko Abanyafurika bakwiye gushakira hamwe ibyo bakeneye kuruta kujya kubishaka hanze yayo.

Musoni Protais, Umuyobozi w’umuryango uharanira agaciro k’abakomoka muri Afurika, ishami ry’u Rwanda

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Musoni Protais ukuriye Umuryango uharanira agaciro k’abakomoka muri Afurika ishami ry’u Rwanda, ku kibazo cy’abimukira biganjemo urubyiruko bava ku mugabane w’Afurika bagiye gushaka amaramuko hanze yawo, yavuze ko ari ikintu kibabaje.

Musoni avuga ko Abanyafurika bakwiye kujijurana, bakanashakira hamwe icyabateza imbere, ibyo bakeneye bagafatanya kubishaka.

Ati:”Birababaje kandi ni ishyano, ntibikwiye. Abanyafurika bakwiye kujijurana ndetse bagashakira hamwe ibyo bakeneneye mu bihugu bavukamo.”

N’ubwo Abanyafurika bakunze kwihutira kujya hanze, aho berekeza ngo ntibaba bakunzwe. Mu kiganiro na bamwe mu Banyarwanda baba hanze, uwitwa Uwamahoro Benitha uba muri Canada, avuga ko ubusanzwe ibi bihugu urubyiruko rw’Afurika rwirukiramo bidakunda Abanyafurika.

Ati:”Uretse kuza udafite ibyangombwa, ubusanzwe abazungu bazi ko ari bo bonyine bazi ubwenge. Iyo rero bigeze ku munyafurika utagira ibyangombwa biba ibindi bindi. Abaza badafite ibyangombwa bahura n’ibazo birimo kubura akazi bikaviramo bamwe kwiyandarika. Abo nzi bose baje muri ubwo buryo babayeho nabi pe!”

Nyinawumuntu Victoire, uhagarariye Abanyarwanda baba muri Finilande, agira ati: “Iyo baje hari abahabwa ubuhungiro, abandi bakabubima. Abo bimye ubuhungiro bafatwa ibikumwe n’amafoto ubundi bagakorerwa raporo. Uwakorewe raporo ntaba yemerewe gusohoka igihugu kuko bashyirwa ahantu hamwe, aho barara hasi ubundi bagategereza gusubizwa iwabo.”

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye Inama Nyafurika y’Ibitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho yabereye i Kigali, yagarutse kuri iki kibazo, aho yavuze ko kigomba gukemuka.

Ati “Tugomba gukemura iki kibazo uko kimeze ubu. Nk’ibihugu by’Afurika tugomba gushakira hamwe impamvu zituma abaturage n’urubyiruko rwacu bakomeje kwemera gupfa no kugurishwa nk’abacakara mu bindi bihugu.”

Muri raporo zakozwe n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira, ‘International Organization for Migration’ (IOM), zigaragaza ko mu 2014, hapfuye abimukira basaga 3,279. Mu  2015, abimukira basaga 171,000 bapfuye, ukaba  umubare munini w’abimukira bapfuye mu myaka yashize. Ni mu gihe mu 2016 hapfuye abasaga 5,085.