Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Abanyacyaro bahawe ibikoresho bya StarTimes barashima Leta y’u Rwanda

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 26-07-2019 saa 08:06:59
Mu rugo kwa Murindahabi Augustin, bishimira kureba amashusho agaragara neza

Abagenerwabikorwa b’umushinga ugamije gufasha abatuye mu byaro kugera ku makuru (Access to Satellite TV for 10.000 African Villages) barashimira Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’u Bushinwa bwabahinduriye ubuzima.

Uyu mushinga ushimangira umubano mwiza u Bushinwa bufitanye na Leta y’u Rwanda, ukaba warafashije imiryango 6.000 mu gihugu hose kugera ku byiza byo gutunga televiziyo ifite dekoderi (decorder) ikoresha ikoranabuhanga rya “Satellite”.

Izi anteni zifasha mu gukurikirana amashusho meza kuri televiziyo

Uretse imiryango, hari na televiziyo zashyizwe ku biro by’utugari n’imirenge n’ahandi hahurira abantu benshi, ziherekejwe na porojegiteri (projectors) bifasha abaza kwaka serivisi zikurikira televiziyo mu gihe bagitegereje guhabwa serivisi.

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera bavuganye n’Imvaho Nshya, bagaragaje uburyo guhabwa ibi bikoresho byatumye bamenya ibibera ahandi, bunguka n’ubumenyi bwatumye bahindura imyumvire mu rwego rw’ubuzima, ubukungu, mu burezi, mu myidagaduro, ndetse binaborohereza gukurikirana gahunda za Leta.

Munyeragwe Epimaque utuye mu Kagari ka Murama, asobanura ko dekoderi na anteni ya “satellite” yahawe byamufashije kwidagadura no kuva mu bujiji.

Yagize ati: “Aho mboneye dekoderi na anteni, abaturanyi baraza tukareba imipira yo mu Rwanda no ku yindi migabane. Iyo udafite televiziyo nta makuru uba ufite. Ejo bundi narebaga Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, arimo asobanura ibijyanye n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu gihugu cy’abaturanyi. Nk’ubu nkunda kujya muri ibyo bihugu ariko nkimara kumva ayo makuru nahise mpindura ingendo.”

Munyeragwe Epimaque

Tuyishimire Anitha utuye mu Kagari ka Nyamata-Ville na we ati: “Amakuru afite akamaro nakuye kuri televiziyo ni ay’ubuhinzi bw’urutoki bwa kijyambere. Twagiye tumenya amakuru ku ndwara n’ibyonnyi bishobora kurufata, ndetse n’ingamba zifatwa mu kubyirinda. Iyo nta televiziyo mu rugo usanga akenshi abana bazerera, ariko iyo bavuye ku ishuri bakayireba hari ubumenyi bunguka bubafasha mu myigire yabo.”

Murindahabi Augustin na we utuye muri Nyamata-Ville, ati: “Amakuru yose turayabona, nk’ubu ibigezweho cyane ni amakuru ajyanye n’ubuhinzi bwa kijyambere, gahunda za Leta zirimo kuboneza urubyaro, kwirinda SIDA n’icyorezo cya Ebola. Ikindi ni imikino, iyo habaye umupira hano haza abantu benshi baje kureba amashusho agaragara neza.”

Gukurikira amakuru birahindura isura y’akarere mu iterambere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bushimangira ko kuba abaturage babona amakuru y’ahatandukanye ku Isi baguka no mu bitekerezo.

Binyuze mu kigo k’Ikoranabuhanga StarTimes, Akarere ka Bugesera kahawe dekoderi zirenga 200 na anteni zazo, harimo izahawe abaturage, izashyizwe ku biro by’imirenge yose ndetse n’ibigo nderabuzima 15 zifite porojegiteri.

Umuyobozi wungirijje w’Akarere ka Bugesera ushinzwe ubukungu Umwali Angelique, yagize ati: “Iyo abantu bareba amakuru ubuzima bwa benshi burahinduka. Dufite abahinzi bahinga imiteja myiza yurira indege ikajya no hanze y’Igihugu kuko bamenye ko bashobora gukora ubuhinzi burenga imipaka. Uyu munsi Akarere ka Bugesera kitwaga ak’icyaro kera karimo karasatira kuba ak’umugi.”

Umwali Angelique, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe ubukungu

Mbonyumuvunyi Sixbert, Umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe ikoranabuhanga, yagize ati: “Ubundi ibintu byose twifuza ko byakorwa n’abaturage. Abahawe dekoderi bari basanzwe bafite televiziyo bakoresha kandi bari mu bavuga rikijyana bakangurira abandi gahunda za Leta. Muri bo harimo abajyanama b’ubuzima, abunzi, abakuru b’imidugudu, ndetse n’abikorera.”

Mbonyumuvunyi Sixbert

Mushenyi Innocent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, na we ati: “Abaturage baragaragaza impinduka ariko zishingiye ku miyoborere myiza dukesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuko ibi byose bigerwaho kubera ineza agirira abenegihugu.”

Muri Gicurasi 2019 ni bwo Leta y’u Bushinwa yashyikirije u Rwanda uyu mushinga wakozwe no mu bindi bihugu by’Afurika 23, ugamije guteza imbere ibice by’icyaro.

Mu rugo kwa Murindahabi Augustin, bishimira kureba amashusho agaragara neza

Mushenyi Innocent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata

Tuyishimire Anitha

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.