Abanya-Isiraheli bashoye miriyari zisaga 59 mu buhinzi bw’u Rwanda

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 04-03-2019 saa 15:50:47
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mukeshimana Geraldine hagati, ibumoso ni Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi naho iburyo ni Elad Levi uhagarariye Netafim (Foto RDB)

Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo Netafim cy’Abanya-Isiraheli bashyize umukono ku masezerano agamije gushyigikira no guteza imbere umushinga urebana n’ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka mu gace k’uburasirazuba, hagamijwe guteza imbere umushinga w’ibikorwa by’ubuhinzi i Gabiro mu karere ka Gatsibo, Gabiro Agribusiness Hub Project (GAHP), ahazashorwa miriyari 59 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ayo masezerano ateganya ko hazuhirwa ubuso buri kuri hegitari 5.600 mu kiciro cya mbere cy’uwo mushinga, hakazashorwamo miriyoni 66,5 z’amadorari y’Amerika ahwanye na miriyari zisaga 59 z’amafaranga y’u Rwanda.

GAHP igamije gushyiraho uburyo bunoze bwo guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi mu buryo bugezweho hibandwa ku kongera agaciro ubuhinzi buri ku buso bukabakaba hegitari 15.600 bw’ubutaka buhingwaho imyaka mu karere ka Gatsibo, bufite ibikorwa remezo bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye no kuhira imyaka, ibikorwa byo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’irindi koranabuhanga mu buhinzi.

Biteganyijwe ko ku ikubitiro ikiciro cya mbere cy’uwo mushinga, kizashorwamo miriyoni zisaga 66.5 z’amadorari y’Amerika mu gihe cy’amezi 18, azifashishwa guteza imbere ubuhinzi kuri hegitari 5600.

By’umwihariko akaba ari umushiga uje gufasha mu bikorwa byo guteza imbere ubuhinzi bw’ibihingwa by’ibanze bikoreshwa mu ngo, byo gutunganywa nyuma bikohereza mu mahanga, igice cy’uwo mushinga kikazafasha n’aborozi b’amatungo bororera hamwe.

Umuyobozi wa RDB Clare Akamazi avuga ko ari umushinga uje gufasha abikorera by’umwihariko bari muri rwego rw’ubuhinzi ku buryo uwo mushinga ari igisuzbizo mu gukumira ibibazo ahanini birebana n’imihindagurikire y’ibihe, no gukemura ikibazo k’imirire ku banyarwanda. Ati “Ni umushinga uzafasha no mu bijyanye no gutanga akazi, kongera ibyoherezwa mu mahanga, guteza imbere imibereho yo mu cyaro n’ibindi.”

Yakomeje agira ati “Ikigo cy’Abanya Isiraheli Netafim kimaze kugeza ibindi bikowa byacyo mu bindi bice byo ku mugabane w’Isi, kandi dufite ikizere ko hano mu Rwanda ari umushiga uzafasha abahinzi bato bo mu cyaro gushyira mu bikorwa gahunda irebana n’ikoranabuhanga riciritse ryo kuhira mu buryo bugezweho, guteza imbere ubuhinzi, gukemura ibibazo by’amazi usanga ari ingume muri ako karere, guteza imbere imirire myiza mu miryango n’ibindi.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Geraldine hagati, ibumoso ni Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi naho iburyo ni Elad Levi uhagarariye Netafim (Foto RDB)

 

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.