Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abantu miliyoni 4 biganjemo abakuze bagiye gupimwa Hepatite C 

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 30-01-2019 saa 14:20:44
Minisitiri w'ubuzima Dr. Diane Gashumba (Ifoto/Ububiko)

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, aravuga ko hagiye gupimwa abantu bagera kuri miliyoni enye mu gihugu hose biganjemo abakuze, muri gahunda yo kurandura Hepatite C.

Ni nyuma yo gukora ubukangurambaga bwo kwirinda no kwisuzumisha iyo ndwara.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Dr. Gashumba yavuze ko muri icyo gikorwa bizeye kuzabona abagera ku bihumbi 200 bafite virusi ya Hepatite C bamwe muri bo bagahabwa imiti.

Ati “Mu mwaka ushize Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) n’ibitaro byo mu turere hafi ya byose twakoze ubukangurambaga bwo kugira ngo Abanyarwanda bamenye iyo ndwara, bamenye uko yandura ariko cyane cyane bamenye ko ari indwara ikira.

Ariko haracyasigaye abantu bataripimisha; uyu munsi rero igihugu cyacu cyabonye amahirwe yo kugabanyirizwa igiciro ku miti ya Hepatite C kuko imiti ya Hepetite ubundi irahenda.”

Mu bihugu byo ku Mugabane w’Amerika, umuti wa Hepatite C ugura ibihumbi 800 by’amadorari, mu myaka mike ishize Minisiteri y’Ubuzima yagabanyirijwe ibiciro ikajya iwuboneraga amadorari 100, biramanuka ubu ukaba ugurwa amadolari 70 ku muti uvura umuntu umwe, ni ukuvuga ibihumbi bigera kuri 50 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe gupima umuntu umwe bitwara idorari 1.1.

Dr. Gashumba ati “Aya rero ni amahirwe tugomba gufata nk’Abanyarwanda, n’ubwo twumva ko wenda ugihendamo gake ariko ugereranyije n’uko byari bimeze kandi n’abawukora batekereza ko iyi gahunda yo kurandura Hepatite batekereza ko itangiriye mu Rwanda n’abandi baboneraho, ni yo mpamvu twifuza kubishyiramo imbaraga kugira ngo twigishe Abanyarwanda bose, dufatanye n’abikorera, n’itangazamakuru, diyasipora, abikorera, twese duhaguruke dukore ubukangurambaga twunganirane mu kuyirwanya.”

Yakomeje avuga ko mu myaka ibiri ishize, 2017 na 2018, mu gihugu havuwe abantu bagera ku bihumbi 700, abagera ku bihumbi 10 bahawe imiti ku buntu

Minisitiri w’Ubuzima yakomeje avuga ko muri abo miliyoni 4 bazasuzumwa muri uyu mwaka bateganya kubona abantu ibihumbi 200 bafite iyo virusi, bakazavuramo ibihumbi 100.

Ati “Igikubiye muri iyi gahunda ni uko tugiye guhaguruka twese nk’Abanyarwanda tukabigiramo uruhare, ibigo by’ubwishingizi bimwe na bimwe bikadufasha ariko na twe nk’Abanyarwanda tukitanga uko dushoboye kugira ngo iyi ndwara iranduke. Ariko cyane cyane ubutumwa ni ukwirinda kuko n’iyo twavura gute, urubyiruko rugakomeza kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye tuzahora muri ibyo kuko ni indwara ishobora kwirindwa.”

Indwara ya Hepatite C ni ndwara ikira gusa nta rukingo rwayo ruraboneka nk’uko hari urwa Hepatite B ariko na yo nta muti igira.

Ubushakashatsi bwa OMS bugaragaza ko mu bantu 100 bafite virusi ya Hepatite abagera kuri 50% baba bafite amahirwe ko yikiza batiriwe bafata imiti.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba, asobanura uko abantu miliyoni enye bagiye gusuzumwa uko bahagaze ku ndwara ya Hepatite C (Foto James R)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.