Abantu batangirane ingamba nshya umwaka wa 2018-Gashugi

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 28, 2017

Mu gihe mu Rwanda no ku isi muri rusange abantu bari mu minsi mikuru isoza ikanatangira umwaka mushya wa 2018, Noheli n’Ubunani, bamwe bishimira ibyo bagezeho mu buryo butandukanye abandi batekereza uko umwaka utaha bazawitwaramo, Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’ibigega by’imigabane, RNIT, Gashugi André, yibutsa abantu ko buri wese akwiye kugira uko yisuzuma bityo akagira ingamba nshya atangirana umwaka mushya zo kwiteza imbere.

Mu butumwa bwihariye agira ati “Turangije umwaka, ubu buri muntu wese yagombye kuba atekereza aho avuye, uko umwaka watangiye n’uko umwaka urangiye. Ese umuntu ahagaze ate, ni ibiki ubu ng’ubu wavuga uri umukozi wa Leta, umukozi w’ikigo kigenga, uri umucuruzi uyu mwaka ugusigiye; noneho ni izihe ngamba ugiye gufata umwaka utaha.

Abantu barahembwe amafaranga barayariye yose barayamaze, uyu munsi ugize icyo wamubaza nta cyo afite, ni iyihe ngamba umunyarwanda agiye gufata umwaka utaha. Duhindure imyumvire, imitekerereze n’uburyo bwacu bwo kubaho kugira ngo noneho umwaka wa 2018 uzarangire umuntu avuga ati dore mpembwa ibihumbi 100 nibura mfite n’ubwizigame bwange bungana n’ibihumbi 100”.

Gashugi asaba buri wese kwibuka ko inzira yo gutera imbere itangiza ikagirwamo uruhare n’umuntu ku giti ke, cyane abifashijwemo no kugira intumbero mu byo akora no mu byo yishimira yagezeho mu mwaka urimo kugana ku musozo 2017.

Ati “Uzatera imbere gute udafite icyo wizigamira, ndashishikariza Abanyarwanda ko uyu mwaka hamwe nubwo twizihiza umwaka mushya tukarya tukanywa, bibe igihe cyo gutekereza ngo turava he turajya he.

Ni yo mpamvu rimwe na rimwe abantu ujya wumva bavuga ngo igihugu cyateye imbere ho 6%, 7%, 8% ariko bamwe ugasanga bavuga ngo ibyo bintu twebwe nta byo tubona; kubera ko umuntu ku giti ke ntaba yagize igenamigambi risobanutse kugira ngo umwaka urangire abone aho ava n’aho ajya bityo ashobore kugira icyo yakiyunguraho, kuko amafaranga yose tubona tuyakoresha uko tuyabona”.

Umuyobozi mukuru wa RNIT ashishikariza abantu ko kwizigamira ari bwo buryo bwonyine bufasha umuntu kugera ku ndoto ze no kwizera ibyo ateganya ko bizagerwaho kandi hari n’amahirwe Leta y’u Rwanda yashyiriyeho buri wese uko yishoboye.

Ati “Nta bwo uzatera imbere utagize icyo wizigamira, turashishikariza Abanyarwanda kugira ngo bamenye ko umwaka urangiye ntibasesagure ahubwo bafate igihe cyo gutekereza ejo habo, bitangirane n’umwaka utaha wa 2018, bafate ingamba nshya cyane cyane ingamba zo kwizigamira mu kigega RNIT Iterambere Fund”.

MUTUNGIREHE SAMUEL