Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abantu batandukanye batangiranye imihigo mishya umwaka wa 2018

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jan 4, 2018

Mu gihe k’iminsi 4 gusa umwaka wa 2018 utangiye abantu mu ngeri zitandukanye baragenda bagaragaza imihigo y’ibikorwa bateganya mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibyo bakora n’igihugu muri rusange kugira ngo uyu mwaka uzarusheho kugenda neza kurusha uwatambutse.

Umwali Violette ukora umushinga w’indabo mu murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, avuga ko mu myaka yashize indabo zitakunze guhabwa agaciro bitewe n’ubumenyi buke mu kuzibyaza umusaruro ahubwo abantu bagahora bumva ko ari izo gutera ku irembo iruhande rw’inzu zabo gusa zikajya zitegurwa mu nzu.

Umushinga w’indabo umaze kugirira akamaro abawukora

Avuga ko aho atangiriye kuzihinga by’umwuga zigatangira no kumwinjiriza amafaranga muri uyu mwaka wa 2018 ateganya kuzishakira isoko ryambukiranya imipaka nkuko hari benshi mu banyamahanga bagenderera u Rwanda batangiye kugenda bazimubaza.

Bizumuremyi Anatole utwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali, avuga ko amaze imyaka 5 akora ubumotari kandi hakaba hari byinshi amaze kugezwaho n’uwo mwuga we birimo gushaka umugore akarihira n’umwana ishuri.

Agira ati “Muri uyu mwaka wa 2018 ndashyira ingufu mu guharanira kugura moto yange ndeke gutwarira abandi, bizamfasha gukora ntekanye ntirirwa nibaza aho mvana ayo mpereza umukoresha wange ahubwo ngamije kwihuta mu iterambere”.

Kizito Innocent yatangarije Imvaho Nshya ko mu kazi k’uburezi akora mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Elena Guella mu karere ka Muhanga,  ashyize imbere gukorana na koperative Umwalimu Sacco kugira ngo inguzanyo itanga azabashe kuyikoresha mu mishinga yunganira umushahara ahabwa, akongeraho nyuma y’ibyo byose ateganyamo kuzamura urwego rwe rw’amashuri akava ku kiciro cya 1 cya Kaminuza akagera ku cya 2 cyayo.

Mudacyahwa Ras Bertin ukora ubuhanzi avuga ko nk’ibisanzwe ibikorwa bye bizibanda muri muzika, by’umwihariko mu 2018 akaba  afite umuhigo wo kurangiza indirimbo y’amashusho agamije kurwanya no gukumira inda ziterwa abana b’abakobwa bakiri bato kuko yari asanganywe ikoze mu buryo bw’amajwi.

Umuhigo umaze kuba mu muco wa buri munyarwanda wese yaba ku giti ke cyangwa se ku rwego rw’umwanya w’umurimo ahagarariye kandi akawugeraho nk’uko Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabigarutseho mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda hatangazwa uburyo uturere n’izindi nzego za Leta zesheje imihigo ya 2016-2017, no gusinya imihigo n’abayobozi b’Uturere na za Minisiteri y’umwaka wa 2017-2018.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yagize ati “Imihigo si umuhango ahubwo ni ukugera ku ntego Abanyarwanda baba barihaye yo kuzamura imibereho ya buri muturarwanda, bityo imihigo ikwiye kuba ari ibikorwa bifatika, bigaragara kandi bigera kuri buri muturage”.