Abantu basaga 1.000 bagiye guhabwa amahugurwa yo kwita ku bahohotewe

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 09-01-2019 saa 16:21:35
Kalihangabo Isabelle ubanza ibumoso ashyikiriza ibyemezo by'ishimwe ku bitabiriye ikiciro cya mbere cy'amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa, uri hagati ni umwe mu bahuguwe naho ibumoso ni Umuyobozi wungirije wa RBC, Kamanzi James(F

Mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nko gufatwa ku ngufu no gusambanya abana, hagiye guhugurwa abantu 1 122 bakora mu nzego zitandukanye zirimo abapolisi, abagenzacyaha, abakozi b’inzu z’ubutabera (MAJ) n’abakozi b’ibigo nderabuzima barimo abaforomo n’abashinzwe ibibazo by’ihungabana bikazafasha abakorewe ihohoterwa guhabwa serivisi vuba no kurindwa ingaruka zirimo n’agakoko gatera Sida.

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Kalihangabo Isabelle ubwo yasozaga ikiciro cya mbere cy’abahawe ayo mahugurwa, yatangaje ko kugira ngo barusheho guhangana n’ibyaha by’ihohoterwa imbaraga zose zigomba gushyirwa hamwe, hahugurwa abagize inzego zitandukanye mu bihe bitandukanye.

Ati “Aya mahugurwa azasozwa hahuguwe abantu 1.122; mwe ndetse n’abazabakurikira murahabwa ubumenyi ku mikorere ya Isange One Stop Center, ku mategeko yose akoreshwa mu gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ku buryo bwo gukurikirana ibyo byaha ndetse n’uburyo bwo kwita ku wahohotewe.”

Yasobanuye ko muri buri rwego hazagenda hahugurwa abantu babiri muri buri kiciro cy’amahugurwa gikozwe, mu gihe ikiciro cya mbere cyasojwe hahuguwe abantu barimo babiri bahagarariye ibigo nderabuzima, 30 bahagarariye inzu z’ubutabera MAJ bashinzwe gukurikirana iby’ihohotera rishingiye ku gitsina abagenzacyaha babiri ku rwego rw’akarere n’abapolisi babiri kuri buri rwego rw’akarere.

Yasobanuye ko nubwo hashyizweho inzego zitandukanye zo kurwanya abakora ibyo byaha, hakiri ibibazo bikwiye gushyirwamo imbaraga nk’iby’abangavu bagiterwa inda bakiri bato, abakobwa bashyingirwa bakiri bato abandi bakishyingira bashutswe n’ababyeyi bagihishira iryo hohoterwa n’abagitoteza abana baguye muri ibyo bibazo aho kugira ngo babafashe kubisohokamo neza n’ibindi.

Ati “Ibi byaha, uretse guhungabanya uburenganzira n’ubuzima bw’abahohotewe binahungabanya ubukungu, bikanadindiza iterambere ry’igihugu n’iry’Abanyarwanda kuko uwahohotewe nta bwo aba agifite imbaraga cyangwa ubuzima buzira umuze bwo kwiteza imbere no guteza igihugu ke imbere.

Ni yo mpamvu imbaraga zose zigomba gushyirwa hamwe kugira ngo ibyo byaha biranduke burundu.”

Urwego rwa RIB ruvuga kandi ko bimwe mu bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byiganje mu rubyiruko, aho bikigaragara ko bashukwa n’ababaruta, bakibwira ko bari mu rukundo nyamara ababashuka babahohotera, bigatera ingaruka zirimo gutwara inda z’imburagihe no kwanduzwa indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Imibare yo kugeza mu Kwakira 2018 ya RIB ku byaha by’ihohoterwa, igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali honyine hakiriwe dosiye 5.318 muri zo izingana na 441 zari izijyanye no gusambanya abana.

Umugenzacyaha Kayirangwa Madina, witabiriye amahugurwa mu kiciro cya mbere, yavuze ko ihohoterwa bahura na ryo akenshi ari iryakorewe abana n’abagore bityo bagiye kongera ubumenyi, ubushobozi n’imbaraga nyinshi mu gutahura no kugenza abakoze ihohoterwa.

Kalihangabo Isabelle ubanza ibumoso ashyikiriza ibyemezo by’ishimwe ku bitabiriye ikiciro cya mbere cy’amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa, uri hagati ni umwe mu bahuguwe naho ibumoso ni Umuyobozi wungirije wa RBC, Kamanzi James.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.