Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Abantu bakwiye guhagarika kwibaza icyo Abadepite b’abagore bamara mu Nteko- PROFEMME

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 3, 2018

Kugeza ubu, abagize Inteko Ishinga Amategeko abagore bangana na 64% mu gihe muri Nzeri 2018 hateganywa kongera gutora abadepite bazinjira mu Nteko. Nyamara haragaragaye ko benshi ngo bahora babaza cyangwa bibaza icyo umubare nk’uwo w’abagore ubamariye, ari nacyo inzego zinyuranye zihanije, zirimo Umuyobozi w’impuzamiryango PROFEMME-TWESE HAMWE Kanakuze Jeanne d’Arc, ko abibaza ibyo babicikaho kuko n’abagabo bakiri ku kigero cyo hejuru batabajijwe icyo kibazo.

Abahagarariye inzego zinyuranye baramagana abahora bibaza icyo abagore bari mu Nteko bahinduye (Foto James)

Ibyo byagiye bigarukwaho mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’imitwe ya politiki mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu matora, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze demokarasi, twimakaza ihame ry’uburinganire”.

Umuyobozi w’impuzamiryango PROFEMME-TWESE HAMWE Kanakuze Jeanne d’Arc, avuga ko abagore atari bo batuma ihame ry’uburinganire ryumvikana nabi cyangwa ngo ribe ryasubira inyuma, agaragaza ko mu mateka yo hambere abari bagize Inteko Ishinga Amategeko abenshi bari abagabo, ariko ugasanga bamwe mu bari mu mitwe ya politiki na bamwe mu bayobozi bahora bibaza icyo abagore barimo bari gukora n’icyo bahinduye bagezeyo.

Kanakuze akomeza avuga ko abantu bari bakwiye kwibaza icyo abagabo bakoze mu gihe bayibarizwagamo ari benshi kandi bakaba batarigeze babazwa icyo kibazo.

Agira ati: Ni iki muri icyo gihe abagabo bari mu Nteko Ishinga Amategeko bakoze kiza umuntu yabashimira, ese n’iki umuntu yabagaya!”

Avuga ko iyo abagore bageze mu Nteko nk’abahagarariye sosiyete sivile bahozwa ku nkeke babazwa icyo kibazo k’icyo abagore bariyo bamara, bakabasubiza ko icyo bamarayo ari na cyo abagabo bariyo bamarayo ntawukwiye kubyibaza.

Asanga ibyo ari ibintu byo kwirindwa kuko bigushamo umuntu kandi bigafatwa nabi nk’aho hari ibyo badindije.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburinganire (GMO) Rwabuhihi Rose, atangaza ko ihame ry‘uburinganire n’ubwuzuzanye rikwiye kwinjira muri gahunda y’amatora, y’imiyoborere myiza, kugira ngo Abanyarwanda bose bagendere ku murongo umwe n’imyumvire imwe. Avuga ko uburinganire atari umushinga uzarangira ejo cyangwa ejobundi nk’uko bibaho mu bindi bihugu kuko u Rwanda rwahisemo ko buba ihame ry’ubwumvikane hagati y’ibitsina byombi kandi abantu bagenderaho mu burenganzira bw’ikiremwamuntu, bukaba ihame rya demokarasi.

Rwabuhihi avuga ko hakiri inzitizi z’abagabo bamwe badashyigikira abagore babo mu gihe batsindiye imyanya y’ubuyobozi binubira kubaherekeza abandi bakanga muri gahunda z’akazi, ibyo bikaba byaca intege abagore bifuza kwiyamamaza.

Ashima ubuyobozi bw’igihugu bwakuyeho ikintu cyo kuvangura bitewe n’uko umuntu ari bikagaragariza Abanyarwanda ko igihugu ari icyabo.

Hon Mutesi Anitha witabiriye iyo nama avuga ko igikenewe cyane ari ukubaka ubuyobozi kuko nta mpamvu yo kugaya ukananenga umuntu wakabanje ugatekereza icyo wamuhaye.

Agira ati ”Niba ugiye gushyira umuntu mu mwanya, uwumushyiremo ariko utekereza no gukomeza kumwubaka kugira ngo arusheho kugira ubumenyi kuko kwiga ari uguhozaho kugira ngo arusheho kuzuza inshingano baba bamutoreye. Dushaka umugore winjira mu ngengo y’imari, umugore uzamuka akagera aho yigeza”.

Avuga ko umubare w’abagore mu Nteko usanga utangaza amahanga ukwiye kubungabungwa ku buryo wiyongera ntihazagire ubibona usubira hasi kandi, agasanga imiryango yavuyemo umuyobozi wahawe umwanya ikwiye kubakwa, ikigishwa kugira ngo abantu basobanukirwe neza inshingano yahawe.

Hon. Mutesi avuga ko nta mpamvu yatuma umugore atajya mu nzego zifata ibyemezo kuko nta byacitse iba yabayeho uko umugabo atabashije kuzuza inshingano ze ari nako umugore yazinanirwa.

Iyo nama ikaba yaritabiriwe n’inzego zinyuranye zirimo komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), UNDP, NFPO, RGB, GMO n’izindi.