Abantu 97 bemerewe kwiga mu ishuri ry’umuziki

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 16-01-2019 saa 09:21:51
Muligande uzwi mu muziki nka Mighty Popo

Murigande Jacques uzwi nka Mighty Popo uyobora ishuri ry’ubuhanzi ryo ku Nyundo ryimuriwe i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko abanyempano mu muziki batsinze uyu mwaka aho irushanwa ryagiye ribera ari 97.

Inkuru yabanje: Abanyempano mu muziki bongeye guhabwa amahirwe

Aganira n’Imvaho Nshya, Murigande yavuze ko impamvu bafashe uwo mubare ari uko babonye abanyempano benshi ngo kuko bateganyaga gufata abanyempano barenzeho gato 50.

Ati “Twabonye abafite impano benshi ahanini ni yo mpamvu twafashe uwo mubare”.

Muligande uzwi mu muziki nka Mighty Popo

Ishuri rya muzika rizwi nk’iryo ku Nyundo rimaze kugaragaza impinduka zitandukanye muri muzika nyarwanda kuko mu bitaramo binyuranye usanga ababa barize muri iryo shuri ari bo bacurangira abahanzi abandi nabo bakabafasha mu buryo bwo kubunganira mu majwi.

Abahanzi nka Yverry na Igor Mabano na bo ni ho bize umuziki muri iryo shuri kandi barimo kugaragaza uburyo bafite impano ihanitse mu miririmbire.

Mu kiganiro yagiranye Imvaho Nshya mu Kwakira 2018, Yverry yadutangarije byinshi ku masomo yigishwa muri iri shuri.

Ati, “Bigisha umuziki wose muri rusange, ari ugucuranga, kuririmba, ubushabitsi, uburyo ushobora gucuruza ibintu byawe, ukiga ibijyanye na copyright (umutungo mu by’ubwenge), bakakwigisha indimi kuko umuhanzi agomba kuba azi indimi ngo abashe kwirwanaho, bakaguha internership (imenyerezamwuga) mu bintu bijyanye n’ibyo ngibyo, ukiga amateka y’uko abandi bahanzi babayeho, tukigamo computer science (gukoresha mudasobwa), uko tuzakoresha ‘Youtube channels’ zacu, ndumva nta mwana wo ku Nyundo udafite Youtube Channel, uko dukoresha imbuga nkoranyambaga, mbese umuziki wose uko uwumva barawukwigisha.”

Yverry agira inama umuhanzi wese wifuza gukora umuziki nk’umwuga, kugana iryo shuri kuko byamufasha mu gihe kiri imbere mu gukora ibintu anabisobanukiwe. Yumva kandi kuryitabira byafasha umuhanzi ubikunda bigatuma yubahwa na buri wese kuko aba akora ibyo azi atari sagihobe.

Inkuru yabanje: Abize umuziki mu ishuri rifashwa na WDA baravuga icyo ryabamariye

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.