Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Abantu 7 bafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 12-10-2021 saa 15:24:00

Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, uhereye tariki 7 kugera kuri 11 Ukwakira 2021, abantu 7 bafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi mu ngo abandi bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi.

Uwitwa Nzayisenga yafatiwe mu Mudugudu wa Bugarura, Akagari ka Munanira, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu afite insinga zicanira abaturage yari yibye muri uwo Mudugudu. Yahise ashyikirizwa Polisi ishami rya Nyamyumba ndetse dosiye ishyikirizwa RIB ngo akurikiranwe.

Mukankuriye utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagari ka Kagasa, Umudugudu wa Nyagafunzo yafashwe akoresha umuriro w’amashanyarazi utishyurwa. Na we yahise ashyikirizwa Polisi ndetse ikirego gishyikirizwa RIB ya Gahanga ngo yisobanure kuri ibyo birego.

Mu Karere ka Musanze hafashwe abantu batanu bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi zicanira abaturage mu Murenge wa Muhoza. Abafashwe ni Tuyisenge Cassien alias Kassim, Manirafasha Olivier, Ntamuturano Hamudu, Nizeyimana Adrien na Nzabanita Evariste. Bose bahise bashyikirizwa RIB ya Muhoza ngo bakurikiranwe.

Uwitwa Tuyisenge Cassien we si ubwa mbere yari afatiwe mu bujura bw’amashanyarazi kuko hari n’izindi nshuro yagiye afatwa agafungwa akekwaho ubu bujura ariko nyuma akarekurwa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi ndetse ashishikariza abaturage gukomeza gukorana na REG n’inzego z’umutekano mu kuranga ahari izi nkozi z’ibibi cyane cyane ko kwiba amashanyarazi bimunga ubukungu bw’igihugu.

Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

Ati: “REG ifatangiye n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu”.

Abantu baranze inyubako ziba amashanyarazi hari igihembo bagenerwa na REG kubera icyo gikorwa bakoze.

Kwiba amashanyarazi kandi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.