Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Abantu 49 bafungiwe kutubahiriza ibiciro by’ibirayi

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jan 18, 2018

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 49 bafunze bazira kurenga ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yerekeranye n’ubucuruzi bw’ibirayi, bafatiwe mu bikorwa by’uburiganya mu kurenga ku biciro by’ibirayi bakishyiriraho ibyabo.

Abo bantu biganjemo abacuruzi b’ibirayi, abayobora amakoperative n’abo mu bwikorezi bw’ibirayi berekanywe ejo hashize tariki ya 17 Mutarama 2018 ahari ikusanyirizo ry’ibirayi ry’Umujyi wa Kigali mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, barimo 28 baturuka mu turere two mu Ntara y’Iburengerazuba, 10 bo mu Majyaruguru na 11 bo mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yatangaje ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka hakozwe amavugurura mu bucuruzi bw’ibirayi, hakemezwa ibiciro bifite inyungu kuri buri wese, ariko bamwe bagakeka ko bitashyirwa mu bikorwa uko byemeranyijwe ku mpande zose.

Yakomeje avuga ko mu mikorere byagiye bigaragara ko hari ababeshyaga, bagashaka gukomeza gukora nk’uko bari basanzwe bakora ariko ntibyabahiriye.

Ati “Abantu bakomeje gutekereza ko ibyo tuvuga tutabikomeyeho; baranabitubwiraga ukabimenya, ubutumwa nakomeje kubaha narababwiye nti ari mu mirimo y’abaturage, ari mu nzego z’ibanze, ari mu Mujyi wa Kigali, ari mu masoko hose tuzahura.

Nagira ngo mbabwire ko dushaka gutunganya ubucuruzi bw’ibirayi, kandi ikintu abantu bataransobanurira n’aba bafashwe, ni uko ibiciro byashyizweho byanashyizeho inyungu ya buri wese. Umuhinzi arunguka, ikusanyirizo rirunguka, umucuruzi arunguka, twanashyizeho n’igiciro k’imodoka zikora ubwikorezi ndetse n’abaturage bakeneye ibirayi byo kujyana mu ngo zabo baranatubwiye bati “Rwose mutumye turangiza umwaka neza, ibirayi byari bimaze guhenda ubu birimo kugura neza’.”

Minisitiri Munyeshyaka yaboneyeho gusaba abacuruzi ko ibirayi byaba bike ku isoko cyangwa byinshi bagomba gukomeza gucuruza ku biciro byagenwe.

Majoro Elie wo mu karere ka Burera akorera muri koperative yo mu murenge wa Rugarama, ni umwe mu bafungiwe gucuruza barenze ku biciro by’ibirayi byagenwe, yavuze ko yazize kwandikira gitansi amagare yikorera ibirayi kandi atubahirije igiciro cy’amafaranga 135 ku kilo ahubwo baguriye ku mafaranga 90.

Ati “Ikintu nzakora ni uko nzarushaho kuba umukangurambaga w’abandi, baba abahinzi, abacuruzi, ndarushaho kuba umukangurambaga w’ibi bintu byashyizweho na Leta igiciro kikubahirizwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Theos Badege, yavuze ko nubwo atari dosiye zishyikirizwa urukiko ariko itegeko rigiye kubahirizwa, aho hagenwa ihazabu kuva ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 kugeza kuri miliyoni ebyiri bityo uyatanze akarekurwa mu gihe utabashije kuyishyura akaba yakurwa mu mitungo ye.