Abandika inkuru z’abana bashyiriweho urubuga rwo kunoza ubwanditsi

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 02-05-2019 saa 17:42:12
Umuyobozi wa SANKOFA Creatives ltd ugiye guhuza abandika ibitabo by'Abana mu ihuriro Writers café, Uwacu Karekezi Martine, asobanura uko bizakuza umuco wo gusoma no kwandika mu bana (Foto Samuel M) (1)

Abanditsi b’ibitabo by’inkuru zagenewe abana bato bakorera mu Rwanda bashyiriweho urubuga, Abana Writers rucungwa n’umushinga SANKOFA Creativeds Ltd.

Ni urubuga bazajya bahuriramo bakanoza ubwanditsi bwabo, bigatuma babasha guteza imbere uwo mwuga hakemurwa imbogamizi zigihari mu gutuma abana bakunda umuco wo gusoma.

Ubusanzwe ibitabo by’abana by’umwihariko biga mu mashuri mato kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, bitangwa n’umushinga Mureke Dusome uterwa inkunga na USAID bigashyikirizwa Minisiteri y’Uburezi, bigakoreshwa mu mashuri na nyuma y’amasomo y’ishuri ababyeyi batoza abana kugira umuco wo gusoma.

Tariki ya 29 Mata 2019 ni bwo umushinga SANKOFA Creatives ltd wahawe gucunga urubuga Abana Writers Café rusanzwe ruhurirwamo abanditsi b’ibitabo by’abana n’ibindi bihangano bifasha abana gukuza impano zitandukanye bafite binyuze mu gusoma ibitabo.

Umuyobozi w’umushinga Mureke Dusome wahaye ububasha abo banditsi b’inkuru z’abana, Alexis Arubisia, yavuze ko mu myaka ine bamaze bafasha abana gukuza umuco wo gusoma nyuma yo gusanga umwana uzi ururimi rw’ababyeyi be (Ikinyarwanda) yoroherwa kwigishwa n’izindi ndimi n’andi masomo ari mu ndimi z’amahanga.

Yavuze ko uru rubuga rugiye gutuma uwanditse igitabo cy’abana azajya abona aho ajyana igitabo ke kigasomwa n’abanditsi batandukanye, n’abandi bagitangaho ibitekerezo ku buryo gisohoka cyujuje ubuhanga bujyanye n’inkuru z’abana.

Ati “Nyuma yo guhabwa ibyo bitekerezo, umwanditsi azajya asubira inyuma anoze imyandikire, nyuma usange inkuru yujuje ubuziranenge n’ubuhanga. Turizera ko bizafasha cyane, kuko iyo umwana yasomaga ibitabo bitandukanye ku kintu kimwe wasangaga ayobewe ikivugwa neza; ubu dukeneye uko gukorana kw’abanditsi bakabasha kwandika inkuru zituma abana babikunda kandi bakabigira umuco.”

Yakomeje avuga ko abanditsi bazajya bahabwa amahugurwa atandukanye, babashe kungurana ubwenge ku cyo abana bakeneye gusoma gituma babikunda.

Umuyobozi wa SANKOFA Creatives ltd ugiye gucunga urubuga Abana writers café, Uwacu Karekezi Martine, avuga ko kuri ubu ubwanditsi bw’ibitabo by’abana buteye imbere cyane, kurusha uko inkuru za kera zasohokaga zigiye guhabwa abana.

Ati “Ubu noneho umuntu ugiye kwandika igitabo agomba kumenya ko hano hari urubuga ashobora kuza agasangiza abandi ibyo yanditse, haba hari abamurusha ubunararibonye bakamugira inama muri iyo nzira arimo; bakaba bamubwira wenda ngo iyo nkuru wanditse nta bwo wayisomera abana, ntiyubatse neza, cyangwa se bati ni nziza hari umushinga uyu n’uyu uyishaka kuko akenshi hari abandika bakabigumisha mu bitabo byabo bagendana ntibibuke aho biri n’umusaruro bifite.

Uru rubuga rurubaka umwanditsi mu gukura mu myandikire ariko rukabasha no kumushakira wenda amasoko.”

Umuyobozi w’agateganyo w’inkoranyabitabo y’igihugu (NL), kimwe mu bigo bya Minisiteri y’Umuco na Siporo, Nyirabahizi Beatha, yavuze ko babona umuco wo gusoma ugenda utera imbere hakurikijwe byinshi bikorwa na Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Avuga ko hari icyo Leta yifuza ku banditsi, ati “Leta irifuza ko abanditsi bakandika ibitabo bitanga ubumenyi kuri sosiyete yacu, umuryango nyarwanda ubumenyi butuma biteza imbere, ndetse ariko bigahera mu bana bato kuko ni umuco tugomba gushyiramo imbaraga twese, yaba inzego za Leta, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta n’umuturage wese kugira ngo tubashe kugumana umuco, tuwugire uwacu kandi tugere kuri ubwo bumenyi.”

Kugeza ubu abanditsi b’inkuru z’abana bibumbiye mu rubuga Abana Writers bagera kuri 15 hakaba n’abandi benshi bashushanya, n’abanyabugeni batandukanye bahuriye muri urwo ruganda rw’ubwanditsi bw’ibitabo.

Umuyobozi wa SANKOFA Creatives ltd ugiye guhuza abandika ibitabo by’Abana mu ihuriro Writers café, Uwacu Karekezi Martine, asobanura uko bizakuza umuco wo gusoma no kwandika mu bana (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.